Ibi bishobora kubuza abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina neza nk’uko byari bisanzwe.


Impamvu zishobora gutuma imibonano mpuzabitsina itagenda neza ku bashakanye.



Ibi bishobora kubuza abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina neza nk'uko byari bisanzwe.
04/01/2017 20:14

Izi ni impamvu enye twabatoranyirije zahishuwe mu zishobora gutuma imibonano mpuzabitsina itagenda neza ku bashakanye kandi byari bisanzwe byifashe neza.,.
Akenshi iyo abantu bakimara kubana igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina kiba kigenda neza ndetse bakigiharaye cyane ubona bacyitabira ku buryo bwo buhagije, gusa nk’uko bitangazwa na Helen Fisher umuhanga mu by’ubuzima bw’abantu ibi bigenda biyoyoka uko bagenda bamarana iminsi ku buryo bashobora no kwisanga iki gikorwa cyarabaye (...)



Akenshi iyo abantu bakimara kubana igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina kiba kigenda neza ndetse bakigiharaye cyane ubona bacyitabira ku buryo bwo buhagije, gusa nk’uko bitangazwa na Helen Fisher umuhanga mu by’ubuzima bw’abantu ibi bigenda biyoyoka uko bagenda bamarana iminsi ku buryo bashobora no kwisanga iki gikorwa cyarabaye imbonekarimwe. 

Izi ni impamvu enye twabatoranyirije zahishuwe na Helen Fisher mu zishobora gutuma imibonano mpuzabitsina itagenda neza ku bashakanye ndetse ikagabanuka ku buryo baba batakiyitabira nk’uko byahoze.

1.Umunaniro( stress).

Umunaniro ni kimwe mu bintu bikunda kuba urwitwazo ku bashakanye. Aha abenshi batekereza ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kimwe ariko kizamo ibindi byinshi birimo n’ibimeze nk’imyitozo ngororamubiri, Ibi bikorwa bindi rero nibyo bituma bamwe barushaho kubyihorera kubera uburyo baba bumva binaniriwe.

2.Inshuti zanyu za kera

Gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wigeze kuba afite undi muntu cyangwa abandi bantu bari basanzwe bayikorana ntibyoroha kuko akenshi uba usanga umutima we utari aho hafi aba yitekerereza ku bihe bye byahise gusa si kuri bose kuko hari n’abo kwibagirwa inshuti za kera byorohera. Gusa kubo bibaho bishobora gutuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bari kumwe bugenda bugabanuka.

kugereranya inshuti yawe n'iza kera bishobora gutuma imibonano mpuzabitsina itagenda neza

Gutekereza cyane ku nshuti zawe za kera bishobora gutuma imibonano mpuzabitsina n’uwo muri kuwe itagenda neza.

3.Kugereranya uwo muri kumwe n’abo mwahoranye.

Iki ni ikintu kibi cyane umuntu wese ugiye gukora imibonano mpuzabitsina yakagombye kwirinda, kuvuga abo mwakoranye imibonano mpuzabitsina n’uburyo mwayikozemo ukabibwira uwo muri kumwe cyangwa ukabitekerezaho cyane mu mutwe bishobora gutuma iki gikorwa kitagenda neza na gato. Kuvuga ko wagiranye ibihe byiza n’uwari inshuti yawe ya kera si ibintu byiza.

4.Abana bato

Nta banga ribirimo ko abana bato bashobora kuba inzitizi zishobora gutuma igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina kitagenda neza ku bashakanye, Umwana muto nawe aba akeneye kwitabwaho ku buryo nyina ashobora kumuharira umwanya munini ugasanga uwo gukora iki gikorwa uburijwemo bikaba byatuma kirushaho kuba imbonekarimwe.

 

 

 

 

 




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!