Ibintu 5 bishimangira neza ko mu Rwanda hari amatorero akorana na Sekibi




Ibintu 5 bishimangira neza ko mu Rwanda hari amatorero akorana na Sekibi
28/12/2016 20:25

Kuri buri wese wemera Imana ntibibuza ko bamwe bayiyitirira Gusa, birakwiriye ko abantu basobanukirwa neza icyo bakwiriye kwirinda muri iki gihe cya nyuma kugira ngo batazagushwa mu buyobe buganisha mu irimbukiro.
Kuri buri wese wemera Imana ntibibuza ko bamwe bayiyitirira Gusa, birakwiriye ko abantu basobanukirwa neza icyo bakwiriye kwirinda muri iki gihe cya nyuma kugira ngo batazagushwa mu buyobe buganisha mu irimbukiro. Illuminati, bisobanurwa ngo “Umurikiwe” Iyi ni imvugo ikoreshwa (...)



Kuri buri wese wemera Imana ntibibuza ko bamwe bayiyitirira Gusa, birakwiriye ko abantu basobanukirwa neza icyo bakwiriye kwirinda muri iki gihe cya nyuma kugira ngo batazagushwa mu buyobe buganisha mu irimbukiro. Illuminati, bisobanurwa ngo “Umurikiwe” Iyi ni imvugo ikoreshwa n’abakozi ba Sekibi – Satani mu kwereka amahanga ko akwiriye kumurikirwa n’urumuri, ariko rutari rumwe Yesu yasigiye abigishwa be.

Muri iyi nkuru, ngiye kubagezaho bimwe mu bimenyetso bifatika bigaragaza neza ko umwuka w’ubuyobe bwa Illuminati wamaze kwinjira neza mu matorero amwe n’amwe hano mu Rwanda. Birakwiriye ko wowe usoma iyi nkuru, utsindagira ibyo usoma kandi ukagerageza kubyiyumvisha ari nako usaba Umwuka wera kukuyobora igikwiriye. Dore ibintu 5 bikwereka neza ko umwuka wa Illuminati winjiye mu matorero yo mu Rwanda:

1. Kutihanisha ibyaha:

Intego ya Satani, ni ugutuma abantu barushaho gukunda gukora ibyaha ndetse bakarushaho uko bukeye n’uko bwije. Yesu yasigiye intumwa ze inshingano zo kuvuga ubutumwa bakihanisha abantu ibyaha byabo ariko muri iki gihe tubona amwe mu matorero agoreka ijambo ry’Imana akigisha inyigisho zidahwiturira abantu kwihana no kureka ibyaha byabo. Iki ni ikimenyetso cya mbere.

2. Kudafata ibihe byo gusenga:

Hari kandi amatorero atagira gahunda yo kwiyiriza ubusa mu gihe runaka. Iyi ngingo irakomeye, kuko Yesu ubwe yafataga iminsi 40 asenga kugira ngo abone imbaraga kandi yari afite Ubumana muri we. Ese ni gute Itorero ryashobora kubaho ubuzima bwaryo bwose ritagira ibihe byo gusenga Imana? Satani ategera abashumba benshi kuri iyi ngingo, bagakora ibishoboka byose kugira ngo abayoboke babo bataba imbere y’Imana.

3. Inyigisho zinyuranya na Bibiliya (Zijijisha abakristo):

Hari kandi amatorero usanga ayobowe n’abashumba badatekereza na rimwe ku nyigisho z’Umwuka Wera, ahubwo ugasanga bigisha ku bijyanye n’iterambere gusa kuva umwaka utangiye kugeza urangiye! Hari kandi n’abandi bigisha ko twaherewe byose ku buntu ko ibyo bihagije mu gihe cyose twaba twakoze ibyaha nta mpamvu yo kubyatura cyangwa se kubyicuza, ahubwo ko Yesu yaduhereye byose ubuntu atubohora ku byaha by’iteka. Hari n’andi matorero ashishikariza abayoboke bayo kwambara neza imideri igezweho ndetse no kurushaho kwirimbisha bagendanye n’igihe! Bene izi nyigisho zishyira abakristo mu rujijo bakihugiraho kenshi, usanga ari zo abakorana na Illuminati bashyira imbere aho gukurikiza inyigisho za Bibiliya.

4. Kugoreka izina Yesu:

Abakoreshwa na Stani ahenshi usanga badashobora kuvuga ijambo Yesu nk’uko risomwa cyangwa se nk’uko rivugwa mu kinyarwanda duhuriyeho twese. Usanga ingombajwi ya “S” bayihinduramo “Sh” aho kuvuga Yesu bakavuga Yeshu! Ubuhamya bw’abantu begeze i kuzimu bwemeza ko nta muntu ukorera Satani ushobora kuvuga Izina Yesu nk’uko rivugwa. Ibi rero bitera impungenge benshi bigatuma barushaho kugira amakenga kuri aba bapasiteri bavuga iri zina nabi kandi mbere bararivugaga neza ukibaza ikibibatera.

5. Ukudacyaha:

Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya igaragaza neza ko Yesu yacyahaga abantu batandukanye akabagaruza umwuka w’ubugwaneza. Ni henshi kandi tubona zimwe mu ntumwa ze zacyahaga inkozi z’ikibi mu Itorero. Uyu munsi, abapasiteri bimitse inyigisho za “Ntacyo bitwaye” ku buryo bimaze kuba ikibazo kigaragarira buri wese. Ubundi umushumba mwiza ni ukebura neza intama ze. Ese ni gute Itorero ryamara umwaka wose umushumba uyoborwa n’Umwuka Wera adashobora kubera maso intama?

Hari byinshi umuntu yavuga, ariko abafite amaso kimwe na Mwuka Wera, azagenda abaha ishusho y’uburyo iyi myuka iyobya igenda irushaho kwinjira mu Itorero ry’Imana hano mu Rwanda.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!