Ikipe ya Barcelona yasebye yandagazwa n’ikipe y’abakinnyi 9. Inkuru irambuye.


Ikipe ya Fc Barcelona yatsinzwe n’ikipe ya Atletico Bilbao ibitego 2-1.
Atletic Bilbao y’abakinnyi 9 yatsinze ikipe ya Fc Barcelona

Ikipe ya Barcelona yasebye yandagazwa n'ikipe y'abakinnyi 9. Inkuru irambuye.
06/01/2017 13:35

Nta kindi kiri kuvugwa cyane mu mupira w’amaguru usibye ikipe ya Fc Barcelone abenshi bari guha urw’amenyo kubera uburyo yatsinzwe n’ikipe y’abakinnyi 9.
Kuri uyu wa kane ikipe ya Fc Barcelona yaraye ihuye n’uruva gusenya itsindwa n’ikipe ya Atletic Bilbao y’abakinnyi 9 ibitego 2-1 mu mikino y’igikombe cyo muri Espagne cya Copa Del Rey.
Ikintu cyatangaje benshi si uko ikipe ya Barcelona yatsinzwe gusa, ahubwo igikomeye n’uburyo yakinnye n’ikipe y’abakinnyi 9 ikananirwa byibura no kwishyura ibitego (...)



Kuri uyu wa kane ikipe ya Fc Barcelona yaraye ihuye n’uruva gusenya itsindwa n’ikipe ya Atletic Bilbao y’abakinnyi 9 ibitego 2-1 mu mikino y’igikombe cyo muri Espagne cya Copa Del Rey.

Ikintu cyatangaje benshi si uko ikipe ya Barcelona yatsinzwe gusa, ahubwo igikomeye n’uburyo yakinnye n’ikipe y’abakinnyi 9 ikananirwa byibura no kwishyura ibitego yari yatsinzwe kandi ifite abakinnyi bayo bose bakomeye.

Ibitego by’ikipe ya Atletic Bilbao byabonetse hakiri kare kuko ku munota wa 25’ nibwo umusore witwa Aritz Aduriz yatsinze igitego cya mbere, ntibyatinze ku munota wa 28 umusore Inaki Williams yaje gutsindira iyi kipe igitego cya 2.

Igitego kimwe rukumbi cy’ikipe ya Fc Barcelona cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa 52’w’umukino, Iki gitego cyatumye abakunzi b’ikipe ya Fc Barcelona bizera ko bashobora kwishyura ndetse bakaba banatsinda ariko icyizere cyagiye kiyoyoka uko iminota yakomezaga kwicuma.

Ku munota wa 74 nibwo umusore Raul Garcia wa Atletic Bilbao yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga, ntibyatinze kuko ku munota wa 80 w’umukino mugenzi we Ander Iturraspe nawe yeretswe ikarita itukura ajya hanze abenshi batekereza ko ikipe ya Fc Barcelona igiye kunyagira iyi kipe imvura y’ibitego.

abakinnyi ba Fc barcelona bari gushaka penaliti

Aha ngaha abakinnyi ba Fc Barcelona bashakaga penaliti ku ikosa ryari rikorewe Neymar.

Umukino warangiye nta kintu kidasanzwe ikipe ya Barcelona ikoze uretse ko bamwe mu bakinnyi n’umutoza wayo Luis Enrique icyo batangaje mu binyamakuru ari uko bimwe penaliti. Ngayo nguko uku niko byagendekeye ikipe ya Fc Barcelona itaha yimyiza imoso.

 




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!