Ikipe ya Man united na Chelsea ntizakishimira amagambo James Lodriguez yavuze.


James Lodriguez yavuze ko nta gahunda afite yo kuva mu ikipe ya Real Madrid



Ikipe ya Man united na Chelsea ntizakishimira amagambo James Lodriguez yavuze.
06/01/2017 14:23

Ibyo umukinnyi wa Real Madrid James Lodriguez yatangaje ntibishobora gushimisha na gato ikipe ya Chelsea na Man united...
Umunya Colombia w’imyaka 25 ukinira ikipe ya Real Madrid James Lodriguez yatangaje ko nta gahunda afite yo kuva mu ikipe ya Real Madrid.
Uyu musore yemeje ko agomba kuguma mu ikipe ya Real Madrid agahatanira umwanya wo gukina.
Yakomeje agira ati " Muri iyi kipe twese tuba dushaka gukina, Ariko njye meze neza, twese tunyura mu bihe bigoye, ubu muri uyu mwaka mushya (...)



Umunya Colombia w’imyaka 25 ukinira ikipe ya Real Madrid James Lodriguez yatangaje ko nta gahunda afite yo kuva mu ikipe ya Real Madrid.

Uyu musore yemeje ko agomba kuguma mu ikipe ya Real Madrid agahatanira umwanya wo gukina.

Yakomeje agira ati " Muri iyi kipe twese tuba dushaka gukina, Ariko njye meze neza, twese tunyura mu bihe bigoye, ubu muri uyu mwaka mushya mfite ingamba nshya, ndababwiza ukuri nzaguma hano ntaho nzajya, ntaho nzajya.

umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Colombia James Lodriguez

James Lodriguez ni umwe mu bakinnyi ikipe y’igihugu ya Colombia igenderaho.

James Lodriguez atangaje aya magambo mu gihe nyamara ikipe ya Chelsea n’ikipe ya Manchester united zari zatangiye urugamba rukomeye rwo guhanganira uyu mukinnyi byavugwaga ko atishimye mu ikipe ya Real Madrid. Aya magambo akaba asa nk’aho aratuma zisubiza amerwe mu isaho.

Aya magambo ya James Lodriguez aje ashimangira aheruka gutangazwa n’umu agent we ndetse na papa we bombi bavugaga ko azaguma mu ikipe ya Real Madrid.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post