Impamvu Zidane yanze gukinisha Ronaldo yamenyekanye nta banga rikibirimo.


Ronaldo ntayakinnye umukino Real Madrid yatsinzemo Sevilla.
Zidane yasobanuye ko Ronaldo azagaruka mu kibuga kuwa gatandatu.



Impamvu Zidane yanze gukinisha Ronaldo yamenyekanye nta banga rikibirimo.
05/01/2017 20:56

Abantu benshi bibajije impamvu Zidane yanze gukinisha Ronaldo ku mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo Sevilla, Dore icyo Zidane abivugaho.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 31 ntiyagaragaye ku mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo Sevilla ibitego 3-0 mu mikino y’igikombe cya Copa del Rey.
Abantu bamwe batangiye kwibaza impamvu Ronaldo atakinnye uyu mukino kandi bazi ko nta kibazo cy’imvune yari afite, gusa umutoza Zinedine Zidane yasobanuye ko impamvu atakinishije Ronaldo ari uko yashakaga (...)



Cristiano Ronaldo w’imyaka 31 ntiyagaragaye ku mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo Sevilla ibitego 3-0 mu mikino y’igikombe cya Copa del Rey.

Abantu bamwe batangiye kwibaza impamvu Ronaldo atakinnye uyu mukino kandi bazi ko nta kibazo cy’imvune yari afite, gusa umutoza Zinedine Zidane yasobanuye ko impamvu atakinishije Ronaldo ari uko yashakaga kumuha ikiruhuko akurikije akazi kadasanzwe amaze iminsi akora akaba yasobanuye ko nta kindi kibazo kibirimo cyabiteye.

Zidane yakomeje agira ati " Ronaldo azagaruka ku mukino dufite wo kuwa gatandatu n’ikipe ya Granada, Hari imikino myinshi Ronaldo agomba gukina muri uyu mwaka, Ni umukinnyi ukomeye cyane ukora ikinyuranyo mu kibuga kandi ukinana ingufu, ni nayo mpamvu rimwe na rimwe aba akwiye kuruhuka".

Nishimiye uburyo James Rodriguez yitwaye kuri uyu mukino by’umwihariko n’abandi bakinnyi bitwaye neza.

 umutoza Zidane na Ronaldo

Zidane yatangaje ko Ronaldo azagaragara ku mukino wo kuwa gatandatu.

Twabibutsa ko ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze ikipe ya Sevilla ibitego 3-0 mu gikombe cya Copa del Rey, James Lodriguez akaba yatsinzemo ibitego 2 muri uyu mukino , Real Madrid kandi izakina n’ikipe ya Granada mu mikino ya Shampiyona ya Espagne kuri uyu wa gatandatu.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!