Abana ba perezida Paul Kagame bashyigikiye gahunda ya Made in Rwanda


Irebere amafoto yaranze umuryango wa perezida w’u Rwanda.
Sonia Mugabo yashyigikiwe n’abana ba Perezida mu muhango wo gutangiza iduka rishya ry’imideli



Abana ba perezida Paul Kagame bashyigikiye gahunda ya Made in Rwanda
02/01/2017 13:29

Abana ba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, aribo Yvan Cyomoro Kagame, Ange Ingabire Kagame, Ian Kagame bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iduka ry’imideli cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Hoteli ya Marriot.
Abana ba Perezida Paul Kagame, ari bo Yvan Cyomoro Kagame, Ange Ingabire Kagame na Ian Kagame bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iduka ry’imideli cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Hoteli ya Marriot.
Iri duka ryatangijwe ku mugaragaro n’umunyarwandakazi Sonia Mugabo. Uyu munyarwandakazi (...)



Abana ba Perezida Paul Kagame, ari bo Yvan Cyomoro Kagame, Ange Ingabire Kagame na Ian Kagame bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iduka ry’imideli cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Hoteli ya Marriot.

Iri duka ryatangijwe ku mugaragaro n’umunyarwandakazi Sonia Mugabo. Uyu munyarwandakazi ukomeje kugenda yubaka izina mu bijyanye no kumurika imideli, akomeje kwagura ibikorwa bye dore ko iri duka yatangije muri Marriot Hotel ari irya kabiri atangije nyuma y’iriri I Remera. Ibi akaba ari kubikora mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kwereka abanyamahanga ko abanyarwanda abashoboye.

.

Sonia Mugabo n’abana aba perezida abereka imwe mu myenda azacururiza muri iri duka

Sonia Mugabo ngo afite intego yo kwagura ibikorwa bye bikagera mu Rwanda hose bikarenga kuba ibikorerwa mu Rwanda gusa bikagera no muri Afurika y’i Burasirazuba ndetse n’i Bwotamasimbi.

Uyu munyarwandakazi afite intego yo kuzageza ibikorwa bye ku mugabane w’i Burayi

Sonia Mugabo twabibutsa ko yatangiye uyu mushinga we wo kumurika imideri kuva mu mwaka wa 2013. Mu bikorwa bye byo kumurika imideli akaba yibanda ku myenda y’abagore n’abakobwa tutibagiwe n’imyenda y’akataraboneka y’abasore n’abagabo.

Mu myenda Sonia acuruza harimo n’iy’abasore n’abagabo

 

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!