Ese Donald Trump yaba ateganya gutera Koreya ya ruguru? Amagambo ye yateye abantu urujijo


Donald Trump yavuze ko Koreya idashobora kurangiza igisasu kirimbuzi irimo ikora
Ese Donald Trump yaba ateganya gutera Koreya ya Ruguru?
Koreya ya ruguru ntizigera irangiza umushinga wo gukora ibisasu kirimbuzi bishbora kuraswa muri Amerika
Donald Trump yaba agiye gutera Korea ya ruguru



Ese Donald Trump yaba ateganya gutera Koreya ya ruguru? Amagambo ye yateye abantu urujijo
03/01/2017 18:09

Mu gihe Koreya ya rugururu igeze kure umugambi wo gucura ibisasu bya kirimbuzi Perezida uheruka gutorwa muri Amerika Donald Trump yavuze ko iki gihugu kitazagera ku mugambi wacyo.
Mu gihe Koreya ya rugururu igeze kure umugambi wo gucura ibisasu bya kirimbuzi bishobora kuraswa muri Amerika, Perezida uheruka gutorwa muri Amerika Donald Trump yavuze ko iki gihugu kitazagera ku mugambi wacyo.
Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahinyuje igihugu cya (...)



Mu gihe Koreya ya rugururu igeze kure umugambi wo gucura ibisasu bya kirimbuzi bishobora kuraswa muri Amerika, Perezida uheruka gutorwa muri Amerika Donald Trump yavuze ko iki gihugu kitazagera ku mugambi wacyo.

Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahinyuje igihugu cya Koreya ya Ruguru ivuga ko igeze kure gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bishobora kuraswa kure harimo n’igihugu cya Amerika avuga ko iki kitazagera ku mugambi wacyo.

Donald Trump ntiyigeze avuga niba ari uko igihugu cya Koreya ya ruguru kidafite ubushobozi bwo kurangiza biriya bisasu cyangwa niba ateganya kuba yabatera kugirango abahagarike.

Donald Trump yagize ati: 

Koreya ya Ruguru yavuze ko iri mu myiteguro yo kurangiza kugora igisasu kirimbuzi gishobora kuraswa muri Amerika. Gusa ntizigera ikirangiza bibaho!

 

Donald Trump tweet (02 January 2017)Image copyrightTWITTER

Aya ni yo magambo Donald Trump yabwiye Koreya ya Ruguru.

Aya magambo Donald Trump yayavuze nyuma y’uko perezida wa Koreya ya ruguru, Bwana Kim kuri iki cyumweru avuze ko Koreya ya ruguru iri hafi kugerageza igisasu kirimbuzi. Kim yavuze ko ubu Koreya ya Ruguru ari igihangange mu karere k’iburasirazuba bw’isi ndetse ko n’umwanzi ukomeye atapfa kubatunga urutoki.

Koreya ya Rugugu yagerageje ibisasu bibiri mu mu mwaka ushize, ibi bikaba byarateye ubwoba bukomeye ibihugu by’ibihangange ku isi. Gusa ikaba itari yari yarigeze igerageza igisasu kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Misile gifite ubukana nk’iki bavuga ko bari hafi kugerageza.

Source: BBC.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Ibitekerezo(1)
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!