Ku myaka 50 umuvandimwe wa Michael Jackson ibyishimo ni byose nyuma yo kwibaruka imfura ye!


Ku myaka 50 nibwo abonye imfura ye
Ibyishimo ni byose ku muryango wa Janet Jackson na Wissam Al Man



Ku myaka 50 umuvandimwe wa Michael Jackson ibyishimo ni byose nyuma yo kwibaruka imfura ye!
04/01/2017 18:27

Janet Jackson umugore uva inda imwe na Michael Jackson, ubu afite ibyishimo byinshi nyuma y’aho kuri uyu wa akabiri yibarukiye umwana w’umuhungu.
Janet Jackson umugore uva inda imwe na Michael Jackson, ubu afite ibyishimo byinshi nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri yibarukiye umwana w’umuhungu.
Uyu muhanzi n’umugabo we Wissam Al Mana ibyishimo barikwishimira imfura yabo,akaba ari umwana w’umuhungu babonye, bakaba banahise bamuha izina rya Eissa Mana.
Uyu ni imfura ya Janet Jackson yabonye ku myaka (...)



Janet Jackson umugore uva inda imwe na Michael Jackson, ubu afite ibyishimo byinshi nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri yibarukiye umwana w’umuhungu.

Uyu muhanzi n’umugabo we Wissam Al Mana ibyishimo barikwishimira imfura yabo,akaba ari umwana w’umuhungu babonye, bakaba banahise bamuha izina rya Eissa Mana.

Uyu ni imfura ya Janet Jackson yabonye ku myaka 50 (photo internet)

Ushinzwe kwamamariza Janet Jackson yatangarije itangazamakuru ko Janet Jackson yibarutse umwana w’umuhungu.

Yagize ati” Janet yabyaye ntakibazo kuri ubu ari kuruhuka.”

Janet Jackson nyuma yo gusama iyi nda muri mata 2016 yiseguye ku bafana be, ababwira ko bitewe no kwita ku muryango we bibaye ngombwa ko asubika ingendo yateguraga gukoramo ibitaramo byari kuzenguruka isi, yari yise Unbreakable World Tour.

Nyuma y’aho gato, inshuti ye ya hafi yatangarije Entertainment to night ko uyu muhanzi yasabwe n’abaganga kuruhukamu gihe atwite.

 

Janet Jackson uyu mugabo bari kumwe akaba ari uwa gatatu nyuma ‘aho abandi babiri batandukanye batabyaranye. Imfura ye akaba ayiboneye kuri uyu muherwe w’umunya- Qatar w’imyaka 41.

 

Janet Jackson akaba ari muhererezi mu muryango w’abana 9 akaba yarabonye izuba kuwa 16 Gicurasi 1966 mu mujyi wa Gary mu gihugu cy’ u Buhinde.

 




 

 

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!