Kuki abagore bagira amabere manini mu gihe abagabo bagira imoko gusa ariko amabere yabo ntakure? Dore igisubizo


Impamvu abagore bagira amabere manini
Impamvu abagabo bagira ubwanwa
Sobanukirwa n’igitera gutandukana hagati y’umugore n’umugabo



Kuki abagore bagira amabere manini mu gihe abagabo bagira imoko gusa ariko amabere yabo ntakure? Dore igisubizo
10/12/2016 19:48

Umuntu ashobora kwibaza ikibazo aramutse yitegereje neza igituza cy’umugabo akakigereranya n’igituza cy’umugore cyangwa umukobwa. Ese ni iki gitera umugore kugira amabere manini mu gihe abagabo nta mabere bagira?
Umuntu ashobora kwibaza ikibazo aramutse yitegereje neza igituza cy’umugabo akakigereranya n’igituza cy’umugore cyangwa umukobwa. Ese ni iki gitera umugore kugira amabere manini mu gihe abagabo nta mabere bagira?
Mu by’ukuri abagabo na bo bagira amabere gusa ay’abagore ni manini (...)



Umuntu ashobora kwibaza ikibazo aramutse yitegereje neza igituza cy’umugabo akakigereranya n’igituza cy’umugore cyangwa umukobwa. Ese ni iki gitera umugore kugira amabere manini mu gihe abagabo nta mabere bagira?

Mu by’ukuri abagabo na bo bagira amabere gusa ay’abagore ni manini ugereranije n’aya abagabo. Nk’uko abahanga babivuga iyo intanga ngabo n’intanga ngore zihuye havamo urusoro rumeze kimwe yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa. Uru rusoro rurakura maze rugatanga umwana(foetus). Uyu mwana iyo akiri munda aba agaragaza igitsina cye kuko ibice byose biba byaramaze kwirema. Gusa kugeza umwana avutse uretse kureba igitsina usanga umuhungu n’umukobwa bafite igituza kimeze kimwe aho usanga bose bafite amabere kandi ameze kimwe.

Mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ni ho umuhungu n’umukobwa batangira gutandukanira ku buryo bose bambaye imyenda imeze kimwe ushobora kubareba ukamenya uw’umuhungu ndetse n’uwo umukobwa. 

Ese iri hinduka ritera gutandukana hagati y’umuhungu n’umukobwa ryaba rituruka kuki?

Mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu umubiri utangira gukora imisemburo inyuranye mu rwego rwo gutegurira umuntu kuba umugabo cyangwa kuba umugore. Muri iki kigero umubiri w’umukobwa atangira gukora umusemburo wa kigore witwa oestrogene(ikorerwa mu dusabo tw’intanga ngore) ku kigero kiri hejuru cyane mu gihe uw’umuhungu utangira gukora umusemburo wa testosterone(ikorerwa mu dusabo tw’intanga ngabo) ku kigero cyo hejuru.

Amabere y'abagore

Iyi misemburo yombi igira akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu harimo no gutuma umuntu agaragara nk’umugabo cyangwa nk’umugore.

Umusemburo wa Oestrogen ni wo utuma amabere y’umugore yiyongera mu gihe cy’ubwangavu. Si ibi gusa kandi uyu musemburo ukora kuko unatuma umukobwa amera inswa n’incakwaha, igitsina kikiyongera ndetse ukanatuma abasha kuzana amavangingo. Utuma kandi umukobwa kujya mu mihango neza kandi ugatuma intanga ngore ibasha gukura ndetse no gusohoka. Umugore cyangwa umukobwa udafite uyu musemburo uhagije ntashobora kurekura intanga ngore ibi bikaba byanatuma ashaobora gusama. Kuba abagore batagira umusemburo wa Testosterone ku kigero cyo hejuru ni yo mpamvu batamera ubwanwa, ntibagire imikaya ikomeye nk’iy’abagabo n’ibindi biranga abagabo muri rusange. Abagabo nabo ntibagira amabere manini kuberako batagira umusemburo wa Oestrogen ku kigero cyo hejuru ahubwo bakamera ubwanwa ndetse bakagira n’imikaya ikomeye, amajwi manini n’ibibindi ibi bigaterwa no kugira umusemburo mwishi wa Testosterone.

Igituza cy'umugabo

Twabamenyesha ko ku myaka iyo ari yo yose igihe umusemburo wa Oestrogen waba muke cyane mu mubiri w’umugore amabere ye yakongera agasubirayo ndetse n’igitsina cye kikaba cyaba gito cyane mbese nk’uko yari ameze ataraba umwangavu. Ibi ni nako byagendekera umugabo aramutse abuze umusemburo wa Testosterone kuko n’ubwo yaba yarameze ubwanwa bushobora gushiraho burundu akongera kumera nk’umwana muto.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Ibitekerezo(1)
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post