The Ben aciye agahigo katari kigera gacibwa n’undi muhanzi nyarwanda


The Ben yashize intimba ashimisha abafana be
Abafana ba The Ben bamugaragarije urukundo n’urukumbuzi bari bamufitiye.



The Ben aciye agahigo katari kigera gacibwa n'undi muhanzi nyarwanda
02/01/2017 14:43

Hari mu gitaramo cya East Africa party cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu 1 Mutarama 2017 kuri Stade Amahoro,aho umuhanzi The Ben yaciye agahigo ko kuba ariwe muhanzi wa mbere w’umunyarwanda utumiwe mu ri iki gitaramo.
Hari mu gitaramo cya East Africa party cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu 1 Mutarama 2017 kuri Stade Amahoro, aho umuhanzi The Ben yaciye agahigo ko kuba ari we muhanzi wa mbere w’umunyarwanda utumiwe muri iki gitaramo.
Iki gitaramo uyu muhanzi Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben (...)



Hari mu gitaramo cya East Africa party cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu 1 Mutarama 2017 kuri Stade Amahoro, aho umuhanzi The Ben yaciye agahigo ko kuba ari we muhanzi wa mbere w’umunyarwanda utumiwe muri iki gitaramo.

Iki gitaramo uyu muhanzi Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben yitabiriye cyaranzwe n’udushya dutandukanye kamwe muri utwo ni ukuba the Ben yaciye agahigo ko kuba ari we muhanzi w’umunyarwanda utumiwe muri iki gitaramo cya East African Party kimaze imyaka icyenda yose kiba.

Muri iki gitaramo The Ben yanaboneyeho kugaragariza abakunzi be intimba n’urukumbuzi yari abafite.

The Ben yishimiye kuririmbira abakunzi be nyuma y’igihe kirekire atabataramira

Muri iki gitaramo, The Ben yageze aho ararira asa n’usaba imbabazi abafana be. Ibi byakurikiwe no kongera kubona uyu musore ashimisha abafana be nabo bamweretse urugwiro n’ibyishimo.

Umuhanzi The Ben yaririmbiye abakunzi be indirimbo ze zikunzwe kuri ubu ndetse anabibutsa ibihe byashize afatanya nabo kuririmba indirimbo ze zo mu bihe byashize zabanyuze.

Muri iki gitaramo The Ben yari yataramanye n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody, Ivan Buravan, Charly na Nina.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bataramanye na The Ben

Uyu musore akaba hari hashize imyaka igera kuri itandatu aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaherukaba gukorere igitaramo mu Rwanda mbere y’iyo myaka.

Aya ni amafoto agaragaza uko igitaramo cya East African Cyagenze:

The Ben yageze ku rubyiniro yakirwa na Tom Close hari saa tanu z’ijoro

Abafana aba The ben bari baje kumushyigikira ari benshi

the ben

The Ben yageze aho kwihangana biramunanira ararira maze arihanagura

Uretse kuba ubwitabire bwari buri hejuru, ni igitaramo cyatambutse live kuri televiziyo eshatu harimo na televiziyo y’igihugu, TV 10 na Royal 10, aya akaba ari mateka yarabayeho bwa mbere mu muziki nyarwanda aho igitaramo cy’abahanzi ba banyarwanda gitambutswa kuri televiziyo eshatu icya rimwe uwo mwanya kiri kuba.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Ibitekerezo(1)
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!