Messi na Suarez bagaragaje umutima utangaje w’ubumuntu !


Messi na Suarez basuye umwana mu bitaro w’uwahoze ari umukinnyi wa Espanyol.



Messi na Suarez bagaragaje umutima utangaje w'ubumuntu !
05/01/2017 18:48

Messi na Suarez batunguranye bakora igikorwa cy’urukundo hanze y’ikibuga...
Lionel Messi na Luis Suarez bagaragaye mu bitaro byitwa hospital de Nens biherereye mu mujyi wa Barcelone bagiye gusura umwana wa Joan Capdevilla wahoze ari umukinnyi w’amakipe nka Espanyol Barcelone, Deportivo na Villareal.
Messi, Suarez n’abandi bakinnyi hamwe n’abayobozi b’ikipe ya Fc Barcelone mu kwezi kwa mbere umwaka washize nibwo baherukaga kugaragara muri ibi bitaro basura abana baharwariye ndetse bakaba bari (...)



Lionel Messi na Luis Suarez bagaragaye mu bitaro byitwa hospital de Nens biherereye mu mujyi wa Barcelone bagiye gusura umwana wa Joan Capdevilla wahoze ari umukinnyi w’amakipe nka Espanyol Barcelone, Deportivo na Villareal.

Messi, Suarez n’abandi bakinnyi hamwe n’abayobozi b’ikipe ya Fc Barcelone mu kwezi kwa mbere umwaka washize nibwo baherukaga kugaragara muri ibi bitaro basura abana baharwariye ndetse bakaba bari banabazaniye impano zitandukanye.

Messi na Suarez basuye abarwayi mu bitaro

Messi na Suarez bafashe ifoto y’urwibutso n’ababyeyi b’uyu mwana urwaye.

Joan Capdevilla se w’uyu mwana wakiniye n’ikipe y’igihugu ya Espagne yatangaje ko yishimiye iki gikorwa aba bakinnyi bakoze ndetse aboneraho gutangaza ko nawe mu myaka yashize yajyaga akunda gusura abana mu bitaro akaba asanga ineza yagaragazaga icyo gihe ariyo nawe iri kumugarukira ku mwana we.

Nk’uko Joan yakomeje abitangariza i radiyo yitwa Cadena Ser yo muri Espagne yavuze ko ari ibintu bitangaje kubona Messi na Suarez bagaragara mu bitaro gusura umwana we mu gihe bafite n’izindi nshingano nyinshi zirimo no gukina bakagombye kuba barimo gukora, Yavuze ko ari urwibutso rukomeye no ku mwana we bizamushimisha cyane ubwo azaba yarakuze abasha kureba amafoto ye n’ibi bihangange mu mupira w’amaguru.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!