Michelle Obama yagaragaje uwo abonamo icyizere mu kuyobora Amerika




Michelle Obama yagaragaje uwo abonamo icyizere mu kuyobora Amerika
27/07/2016 23:41

Ubusanzwe abakandida bahatanira kuyobora Amerika ni babiri, aribo Donald Trump na Hillary Cliton ari nawe Michelle Obama abonamo icyizere.
Kuwa 26 Nyakanga 2016 Michelle Obama, umugore wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama yanenze byeruye imvugo y’urwango ikunze kuranga Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’aba- Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka.
Ibi byabaye ubwo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016 yari yitabiriye inama ihurije hamwe (...)



Kuwa 26 Nyakanga 2016 Michelle Obama, umugore wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama yanenze byeruye imvugo y’urwango ikunze kuranga Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’aba- Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi byabaye ubwo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016 yari yitabiriye inama ihurije hamwe abahagarariye aba-Democrates mu gihugu hose iri kubera Philadelphia, Michelle yagaragaje ko ashyigikiye bidasubirwaho Hillary Clinton. Michelle washimye ubutwari, ubwitange no kudacika intege kwa Hillary umwanya we munini yawumaze anenga Trump mu buryo buzimije atamuvuze mu izina.

Yagize ati “Imvugo y’urwango ikoreshwa n’abantu bazwi bari kuri televeziyo ntabwo igaragaza isura nyayo y’iki gihugu.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru dailymail.com ivuga ko Michelle yakomeje agaragaza ko icyo yifuza ari uko umugabo we asimburwa n’umuntu wumva icyo ako kazi kavuze kandi ko asanga nta wundi ubikwiye utari Clinton.

Yanavuze ko ahora asaba abakobwa be kudaha agaciro umuntu wese ushaka kugaragaza ko ubwenegihugu bwa se ubabyara wabo burimo akabazo.

Nyuma y’ijambo rya Michelle, Barack Obama yahise yandika kuri Twitter avuga ko amagambo y’umugore we ari meza cyane ndetse ko ari umugisha kuba Amerika yaragize umugore wa Perezida umeze nka we.

Michelle agaragaje ko ashyigikiye Hillary Clinton nyuma y’uko na Bernie Sanders wahanganye na Hillary mu matora y’ibanze yo guhagararira ishyaka mu matora y’Umukuru w’igihugu asabye aba-Democrates bose kumushyigikira kuko abona ari umugore ushoboye.

Sanders yavuze ko mu gihe Trump ata umwanya we avuga nabi anatuka abantu, Hillary Clinton we aha agaciro itandukaniro riri hagati yabo kuko ariho imbaraga zabo ziri.

Ku wa kane nibwo Hillary Clinton azatangaza niba yemera guhagararira ishyaka ry’aba-Democrates mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuya 8 Ugushyingo 2016, aho azahangana na Donald Trump wamaze kwemezwa n’ishyaka ry’aba-Républicains.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!