Mu Burundi: ese ni iki gituma musenyeri Simoni NTAMWANA atemerenya n’abavuga ko mu Burundi hari amahoro


mu Burundi musenyeri ntamwana abona hakiri ibibazo by’umutekeno muke
"Ntamahoro ari mu burundi" musenyeri Ntamwana Simoni



Mu Burundi: ese ni iki gituma musenyeri Simoni NTAMWANA atemerenya n'abavuga ko mu Burundi hari amahoro
05/01/2017 15:55

Museneyeri NTAMWANA Simoni yatangaje ko mu Burundi nta mahora ahari bitewe n’ uko bukeye n’uko bwije abantu bakomeza kugenda bicwa buhoro buhoro.
Museneyeri NTAMWANA Simoni yatangaje ko mu Burundi nta mahora ahari bitewe n’ uko bukeye n’uko bwije abantu bakomeza kugenda bicwa buhoro buhoro.
Ni nyuma y’urupfu rwa minisitiri NIYONKURU Emmanuel wari minisitiri w’ibidukikije rwabaye mu mpera z’icyumweru gishize kuri akaba yarishwe n’abantu batari bamenyekana. Musenyeri NTAMWANA akaba ariho ahera (...)



Museneyeri NTAMWANA Simoni yatangaje ko mu Burundi nta mahora ahari bitewe n’ uko bukeye n’uko bwije abantu bakomeza kugenda bicwa buhoro buhoro.

Ni nyuma y’urupfu rwa minisitiri NIYONKURU Emmanuel wari minisitiri w’ibidukikije rwabaye mu mpera z’icyumweru gishize kuri akaba yarishwe n’abantu batari bamenyekana. Musenyeri NTAMWANA akaba ariho ahera avuga ko nyuma y’urupfu rwe n’izindi mpfu zigenda zumvikana hirya no hino mu Burundi bigaragaza ko nta mahoro n’umutekano biri mu Burundi.

Musenyeri Simoni NTAMWANA yavuze ko nta mahoro ari mu burundi

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku kibazo kijyanye n’abavuga ko mu Burundi hari amahoro, yavuze ko we atari ko abibona, kuko abantu benshi bakomeje kugenda bicwa hirya no hino mu gihugu. Aha akaba yatanze urugero rwo mu Gitega aho mu byumweru bibiri bishize abantu 5 bishwe ndetse no mu mujyi wa Bujumbura ibintu bikaba bikomeje kugenda biba nabi, akaba ariho ahera avuga ko nta mahoro ari mu mitima y’abarundi.

Ku kijyanye no kuba leta y’uburundi ivuga ko ari Leta ya bose n’icyo yagakwiye gukora ngo ihuze abarundi, musenyeri NTAMWANA yavuze ko Leta y’u Burundi ikwiye gushyira imbera ubutabera igatahura abarundi bari mu buhungiro mu gihugu cyabo.

 

Yagize ati”Kugira ngo Leta iyo ariyo yose yemeze ko ari Leta ya bose, ni byiza ko yerekana ubuntu n’imbabazi ikabyereka cyane cyane abababaye kuko abababaye mu gihugu cyacu barahari, ari na cyo gituma rero twifuza ko Leta yongera kwegeranya abana bayo batatanye ikabagarura mu gihugu cyabo. Ibyo byose birareba Leta kandi igomba kubikora yereka ubutabera kuri bose.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!