Umuhanzi - The Ben




The Ben
11/12/2016 14:25

Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi
Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi.
The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop. Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6, Muri abo hakaba harimo na Green P nawe ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz (...)



Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi.

The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop. Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6, Muri abo hakaba harimo na Green P nawe ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz nk’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop. 

Kwinjira mu muziki kwa The Ben bikaba byaratewe ahanini n’ababyeyi be dore ko ngo bamufashaga ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy, Lick Lick na Nicholas.  

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise "Amahirwe Ya Mbere" yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n’uwitwa Roger,... n’izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi, kugeza ubu kubera ijwi rye ry’umwimerere n’injyanya aririmba akaba abarwa nk’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Ushobora gukurikira The Ben kuri Facebook , Instagram na Twitter.




Gira icyo uvuga kuri uyu muhanzi
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!