Mungire inama : naciye inyuma umukunzi wanjye none ndumva nabimenya nziyahura !


Mungire inama: naciye inyuma umukunzi wanjye none ndumva nakwiyahura
Nagiranye umubano n’inshuti y’umukunzi wanjye turaryamana none nabuze aho mpera mbimubwira



Mungire inama : naciye inyuma umukunzi wanjye none ndumva nabimenya nziyahura !
07/01/2017 17:45

Nakundanye n’umuhungu nyuma azakunyereka inshuti ze imwe muri zo ikajya impamamagara rwihishwa inasaba kuyisura umukunzi wanjye atabizi, tugirana imishyikirano bigera n’aho turyamana, none kandi umukunzi wanjye aracyankunda ubuse nzabimubwire cyangwa nimubwire inama.
Nakundanye n’umuhungu nyuma azakunyereka inshuti ze, imwe muri zo ikajya impamamagara rwihishwa inasaba kumusura umukunzi wanjye atabizi, tugirana imishyikirano yihariye bigera n’aho turyamana, kandi umukunzi wanjye (...)



Nakundanye n’umuhungu nyuma azakunyereka inshuti ze, imwe muri zo ikajya impamamagara rwihishwa inasaba kumusura umukunzi wanjye atabizi, tugirana imishyikirano yihariye bigera n’aho turyamana, kandi umukunzi wanjye aracyankunda,nabuze icyo nakora none se nzabimubwire? nimungire inama.

Umukunzi wanjye twarakundanaga n’ubwo yabaga kure yanjye

Umukunzi wanjye twari tumaranye imyaka ibiri n’igice,ariko akaba arakorera kure y’aho mba, Ubwo akaba yarazaga ku nsura rimwe na rimwe kuko akazi akora katamwemera kuboneka iminsi yose.

Twaje rero guhura anyereka zimwe mu nshuti ze numva birananshimishije, yewe zimwe zimpa na nimero tukajya tuvugana ariko bisanzwe, nyuma umwe mu nshuti ze yaje kujya ampamagara rwihishwa, ubundi akanyandikira akoresheje whatsapp. akomeza kujya nkurura bigera n’aho ansaba kuba twahura tukaganira.

Narabyemeye ariko sinabibwira umukunzi wanjye, naragiye duhurira ahantu turaganira angurira n’inzoga turanywa, ambwira ko ndi inshuti y’inshuti ye, birangiye ndataha nawe arataha. Hashize nk’amezi atanu tuvugana ananyandikira kuri whatsapp, yarongera ansaba ko twahurira ahantu tukaganira.Icyo gihe umukunzi wanjye twari tumaze nk’amezi atandatu tutabonana, ari ukumvugisha kuri telefone no kunyandikira whatsapp gusa.

 Ubwo na bwo narabyemeye, yewe yaranantegeye ndagenda, nkigera aho twari twavuganye yanjyanye ahantu mu nzu ambwira ko ari kwa benewabo yari yaje gusura akanga kugenda tutabonanye. Twaraganiriye biratinda, ampa inzoga turanywa, nyuma aza kunkoresha imibonano mpuzabitsina.

N’ubwo umukunzi wanjye andi kure arankunda, byongeye kandi nanjye ndamukunda n’ubwo naguye muri uwo mutego mutindi. None ndumva umutima warabyimbye kubera ko nahemukiye umukunzi wanjye.

Ikindi kirikunshengura kurushaho ni uko umukunzi wanjye ari kumbwira ngo yifuza ko twazakora ubukwe nka nyuma y’umwaka. Ndumva rero nikoreye umutwaro undemereye rwose ku buryo numva namenya ko namuciye inyuma nzahita niyahura.

Ndumva nimbimubwira ibyanjye nawe bizaba birangiriye aho? Ntibabimubwira n’bwo kandi akabimenya ndumva bizaba bibi kurushaho, Nimungira inama.

 None mbigenze nte mbimubwire se, ubwo se ntazahita anyanga? Mbireke se, nabimenya bwo se ntibizambera bibi? Ko numva se na njye nkimukunda kandi anyanze nakwiyahura mbyifatemo nte?




Ibitekerezo
  • 64x64

    apu wowe uri nyakatsi,nigute washyukwa ukageraho ukorerwa ayo mahano?nigute wajya gusangira inzoga nutari umukunzi wawe kd uzi ububi bw’inzoga?nigute wamenyeko aguhamagara bwihishwa umukunzi wawe atabizi ugakomeza ukamnwegurira umutima wawe wose?mubyukuri wabikoze ubizi kdi ubishyaka kuko ntekerezako uzi gutandukanya ikibi n’icyiza kdi uzi kumenya ibishuko n’ukuli.arega twe kujya twikururira umuriro ngo ni nitumara gushya tubone kugishya inama,ese ko utagishije inama bigitangira?wabonaga ari urukundo agufitiye gusa ntakindi kibihatse?kd ubwo wasanga mwarabikoze incuro irenze imwe cg mugikomeje.

    gusa inama nkugiriye nkuko utinyutse kubivuga burya ujya gukira indwara arayirata koko! kdi ndakeka guhorana ikidodo nkicyo ni uburwayi nabwo,<>, Njye ubikubwira ndi umugabo izo nzira naziciyemo,abakobwa bashobora guhishanya amabi bakoze arko abahungu turabivuga kuko benshi babibona nkagashema, ubwo rero uwo mwabikoranye nubwo atabibwira uwo mukundana ntiyabuze cg ntazabura kubibwira zimwe mu incuti ze magara kd nazo zizabibwirana mpaka bimugezeho kd nawowe ndakeka ugishije Inama hari ukuntu watangiye kubyumva.shiruka ubwoba uzabimwicurize imbere kd ufate icyemezo ntukongere gushyukwa kuko birasenya kd birarimbuza ikdi ni ibintu bitajya bibura kumenyekana arega ngo nuwendeye nyina ikuzimu byaramenyekana.
    ngaho rero mwari mwiza uzahirwe no gusaba imbabazi kd Imana izabigufashemo igushoboreze uwo musore ugire urugo ruhire utunge utunganirwe.

  • 64x64

    nibyiza kwisanzura kuri uru rubuga.murakoze.

  • 64x64

    Icyo nakugiraho inama,nuko ibyo bibaho kdi siwoe bibateho gsa!!! arko nanone bivanwaho no gusenga.Jya imbere y’Imana upfukame usenge kdi wizeye niyo izajya mubyawe naho ntawundi mwana wumuntu wagukura muriyo mitima ibiri ufite ariko nawe urumva ko bigusaba imbaraga nyinshi!! naho woe ba uretse kubibwira umukunzi wae,Imana izakubwira igikwiye ukwiriye gukora kdi mu buryo bwiza.

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!