Naryamanye na muka data (muka se) none kumwikuramo byananiye. nkore iki ?


Kureka kuryamana na muka se byamubereye nk’ihurizo



Naryamanye na muka data (muka se) none kumwikuramo byananiye. nkore iki ?
04/01/2017 16:11

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 aragisha inama nyuma yo kuryamana na muka se bakagirana ibihe byiza cyane none kumwikuramo bikaba byamunaniye(inkuru irambuye).
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 yatwandikiye agisha inama abasomyi b’urubuga umusare.net , Uyu musore yahuye n’ikibazo cyo kuryamana n’umugore wa se (muka se) none kumwikuramo byamunaniye
Yagize ati " Naryamanye na muka data (muka se) tugirana ibihe byiza cyane ku buryo kumwikuramo byananiye none nabuze icyo nakora. Mama amaze (...)



Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 yatwandikiye agisha inama abasomyi b’urubuga umusare.net , Uyu musore yahuye n’ikibazo cyo kuryamana n’umugore wa se (muka se) none kumwikuramo byamunaniye

Yagize ati " Naryamanye na muka data (muka se) tugirana ibihe byiza cyane ku buryo kumwikuramo byananiye none nabuze icyo nakora. Mama amaze kwitaba Imana data yahise azana undi mugore, uwo mugore akimara kugera mu rugo yagiye angaragariza urugwiro rudasanzwe.

Bijya gutangira yagiye mu rwogero (douche) nta sume atwaye, Nyuma aza kumpamagara ngo nimushyire isume muri douche , nabanje gusa nk’ubyanga ariko akomeza kubimpatira ndabyemera isume ndayimushyira na cyane ko papa icyo gihe atari ahari.

Umunsi umwe yasohokanye na papa ku isababukuru y’amavuko ya murumuna wanjye, icyaje kuntungura ni ukuntu nagiye kubona mbona agarutse wenyine mu rugo ajya mu cyumba cye arampamagara ngo ngende ambwire, nagezeyo anyicaza ku gitanda sinamenyeye igihe yasomeye(bizu), nabaye nk’uwikanze ambaza impamvu inteye kwikanga mbura icyo musubiza.

Uwo munsi sinabashije kuhikura kuko nisanze twaryamanye, Byaje kuba akamenyero ku buryo twacungaga papa agiye akaba aribyo twigiramo, ikintu kinkomereye cyane muri ubu buzima ni ukuntu numva nsigaye mukunda cyane kandi abandi bakobwa bari mu kigero cyanjye twavuganaga numva baramvuyemo sinkibavugisha.

Ndi kwibaza umunsi papa yatuvumbuye uburyo bizagenda kandi nanjye nkibaza amaherezo yanjye muri ubu buzima bikancanga , umutima wo gukunda abo mu rungano rwanjye ntawo nkigira, gusa niyumvisha ko bishobotse papa yamundekera kuko nanjye nsigaye mukunda cyane , none mungire inama nabuze icyo nakora kugira ngo ibi bintu mbyivanemo.

 




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!