Ntawe utagira amatsiko yo kumva amagambo Mourinho yavuze kuri Pogba.


Mourinho asanga Pogba ashobora kuzatwara ballon d’or



Ntawe utagira amatsiko yo kumva amagambo Mourinho yavuze kuri Pogba.
02/01/2017 16:10

Mu gihe ikipe ya Manchester united yitegura gukina na West Ham united Mourinho yavuze amagambo yatangaje benshi ku musore Paul Pogba...
Jose Mourinho yatangaje ko ibyo Messi na Cristiano bakora na Paul Pogba afite ubushobozi bwo kubikora kandi ko n’ibihembo batwara harimo na ballon d’or nawe ashobora kubitwara.
Kuva Paul Pogba yava mu Butaliyani mu ikipe ya Juventus akerekeza mu ikipe ya Manchester united amaze gutsinda ibitego 4 atanga n’imipira 3 ivamo ibitego mu mikino 18 amaze (...)



Jose Mourinho yatangaje ko ibyo Messi na Cristiano bakora na Paul Pogba afite ubushobozi bwo kubikora kandi ko n’ibihembo batwara harimo na ballon d’or nawe ashobora kubitwara.

Kuva Paul Pogba yava mu Butaliyani mu ikipe ya Juventus akerekeza mu ikipe ya Manchester united amaze gutsinda ibitego 4 atanga n’imipira 3 ivamo ibitego mu mikino 18 amaze kuyikinira.

Igitego aheruka gutsinda Middlesbrough kiri mu byatumye Jose Mourinho atangira kuvuga ibigwi uyu mukinnyi aho yavuze ko Pogba ari umukinnyi mwiza ndetse ko ku myaka ye 23 hari icyizere cyo kuba yazatwara na ballon d’or mu gihe azaba akomeje gufasha ikipe ya Manchester united kwitwara neza ku mugabane w’Iburayi.

Mourinho yakomeje agira ati " Pogba ni umukinnyi mwiza, ari gukinana ubwisanzure, ari ku mwanya ugoye kuwukinaho, agira amashoti meza kandi ashobora gutsinda igitego aho yaba ahagaze hose, ni umukinnyi ushobora gutera coup-franc neza, agatera penaliti neza n’ubwo ntazo dukunda kubona. Ndamushimira cyane kandi nta kabuza ko nidukomeza gutya tuzagera kure."

umukinnyi Paul Pogba

Mourinho asanga Paul Pogba ari umukinnyi ukomeye.

Jose Mourinho atangaje ibi mu gihe ikipe ya Manchester united ifite umukino urayihuza n’ikipe ya West Ham united kuri uyu wa mbere saa moya n’iminota cumi n’itanu.


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!