Amagambo Papa Francisco yatangaje yateye benshi kwibaza ikizayakurikira!


Papa Francisco yatangije gahunda yise" zero tolerance"
abihaye Imana bahohoterwa abana akabo kashobotse



Amagambo Papa Francisco yatangaje yateye benshi kwibaza ikizayakurikira!
05/01/2017 02:10

Mu gihe kuri ubu isi yugarijwe n’ibyaha bikomeye birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. Umushumba wa kiliziya a Gatolika nyirubutungane Papa Fracisco yatangaje ko uwihaye imana wese umuntu uzafatirwa mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina ncyane irikorerwa abana ko mba
Mu gihe kuri ubu isi yugarijwe n’ibyaha bikomeye birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. Umushumba wa kiliziya a Gatolika nyirubutungane Papa Fracisco yatangaje ko uwihaye imana (...)



Mu gihe kuri ubu isi yugarijwe n’ibyaha bikomeye birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. Umushumba wa kiliziya a Gatolika nyirubutungane Papa Fracisco yatangaje ko uwihaye imana wese umuntu uzafatirwa mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina ncyane irikorerwa abana ko mbabazi akwiye.

Nk’uko tubikesha televiziyo y’abarusiya. RT, ibi bikaba bigaragara mu ibaruwa papa yandikiye abanyasenyeri bose bo ku isi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2016 ariko ikaba yashyizwe ahagaragarakuri uyu wa mbere Papa yibanze cyane ku bikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abana henshi mu nsengero.

Papa Francisco yatangaje ko nta mbabazi zikwiye uwihaye Imana uhohotera abana

Papa Yagize ati” Wabyemera utabyemera umunsi mukuru wa noheli wakurkiwe n’amarira y’abana, abanyamadini twirengagije ukuri tubivuga uko dushatse kugirango tubigaragaza ntatwigeze a garagaza ko twakoze ibihabanyn’ubukirisitu.

Papa mu ibaruwa ye yagaragaje ko mu mwaka wa 2015 kuri 68% by’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari abana. Ibi kandi bikiyongeraho kuba kimwe cya gatatu cy’abana batuye isi ntaho baro mu buhunzi.

 Nyuma yo kubona ibi bibazo byose bibangamiye abana papa yasezeranyije ko nta mbabazi zizahabwa uwihaye Imana uzagaragarwaho n’icyo cyasha cyo guhohotera abana no gushaka guhishahisha cyangwa gusibanga ibimenyetse by’icyaha. Ibi akaba yabifatiye ku rugero rw’umwe mu basenyeri bo mu gihugu cya Repubulika ya Dominikani washatse gutanga amafaranga ngo ahishire iki cyaha cyo guhohotera abana yari yakoze.

Kuva papa Francisco yatorwa muri 2013 ntiyahwemye kugaragaza urukundo akunda abana

Kuva yakamara gutorwa muri 2013 Papa Francisco yakomeje kugaragaza umuhate ukomeye mu kurwanya amarorerwa ateye isoni yakozwe na bamwe mu bihaye Imana bayakoreraa abana nubwo kugeza n’ubu ibi bibazo bikomeje kugaragara ku isi yose.

Mu ngendo zitandukanye Papa Francis yakunze guhura n’abantu batandukanye bamubwira ko bagiye bakorewe ihohoterwa n’abihaye Imana. Uretse aba bahuriraga mu ngendo yaba yakoze hari nabamusangaga i Vatican baje kumu bwira amarorerwa bakorewn’abihayimana.

Ni muri urwo rwego papa Francisco yashyizeho komisiyo ishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abihaye Imana muri za kiliziya zitandukanye, ikaba igizwe na bamwe mu bahuye n’icyo kibazo cyo guhohoterwa.

Undi mushinga Papa Francis afite ni uwo gushyiraho urukiko rwa Vatican ruzajya ruhana abasenyeri bagaragaweho gukora ibyaha nk’ibyo byo guhohotera abana n’abashaka kubihishira bose.

Papa yasoje ibaruwa ye agira ati” Reka tureke kwemera kuba ibyishimo abakirisitu,reka natwe ubwacu twoye kwibuza ‘umunezero w’ubukirisitu ahubwo tuwugaburire ukure.

 

 

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!