Pep Guardiola ashobora kuburirwa irengero nyuma yo gusoza umwuga w’ubutoza


Umutoza wa Machester City, Guardiola azajya aboneka ku bibuga bya Golf



Pep Guardiola ashobora kuburirwa irengero nyuma yo gusoza umwuga w'ubutoza
05/01/2017 17:34

Amagambo Pep Guardiola yatangaje araca amarenga y’uko abona ubuzima bwe buhagaze nyuma yo gusoza akazi ke k’ubutoza kuko abona ashobora gusara akomeje kwizirika ku mupira w’amaguru.
<![endif]—>
Normal 0 false false false EN-US X-NONE X-NONE <![endif]—> (...)



Amagambo Pep Guardiola yatangaje araca amarenga y’uko abona ubuzima bwe buhagaze nyuma yo gusoza akazi ke k’ubutoza kuko abona ashobora gusara akomeje kwizirika ku mupira w’amaguru.

Umutoza utoza ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’Ubwongereza Pep Guardiola, asanga Premiere League itandukanye n’andi ma Shampiyona yanyuzemo dore ko kugeza ubu abona agiye gufata imyanzuro ikakaye, nyuma yo kubona hari igihe umuntu ashobora gusara bitewe n’imihindagurikire y’akazi.

Pep Guardiola yatangaje ko nyuma yo kumara imyaka 7 atoza amakipe akomeye ndetse na Shampiyona za bo zikaba zitari zifite amayobe nkayagaraga mu gihugu cy’Ubwongereza, asanga nasoza umwuga w’ubutoza ntaho azongera guhurira n’ikibuga cy’umupira w’amaguru.

Mu magambo ye yagize ati,”Ntihazagire uzanshakira ku kibuga cy’umupira w’amaguru igihe nzaba nsoje akazi k’ubutoza, ubu ndashaka kubaho nk’Abanyamerika kuko ni bo bahindukana n’ibihe, si ngombwa gutura ahantu hamwe, ni yo mpamvu navuye muri Barcelona-Juventus-Bayern Munich none ubu nkaba ndi muri Manchester city, umuntu uzankenera nyuma y’ubutoza ashobora ku nsanga ku bibuga bya Golf”

Pep Guardiola asanga impamvu Premiere League iri kumugora ari uko ikipe atoza ifite intego zitandukanye n’izandi makipe yagiye anyuramo, ibi yabivuze ubwo yagereranyaga Manchester City atoza na Barcelona-Juventus-Bayern Munich yanyuzemo kuko zo zabaga zifite intego yo gutwara ibikombe bikomeye nka Champions League, gusa ikipe ya City yo ihorana intego yo kwitabira ibyo bikombe.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!