Perezida wa Korea y’epfo Park Guen-hye mu mazi abira


Perezida wa Korea Y’epfo imbere y’urukiko
Ese perezida awa Korea yaba ateganyirizwa iki mu gihe yaba akomeje kutitaba urukiko



Perezida wa Korea y'epfo Park Guen-hye mu mazi abira
04/01/2017 03:27

Perezida wa Korea Y’epfo Park Guen-hye yagejejwe imbere y’urukiko rw’ubukungu rwa Korea nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo wa Leta akoresheje imbaraga ahabwa n’amategeko.
Perezida wa Korea Y’epfo Park Guen-hye yagejejwe imbere y’urukiko rw’ubukungu rwa Korea nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo wa Leta akoresheje imbaraga ahabwa n’amategeko.
Uyu muperezida akaba yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo asomerwe ibyaha akekwaho byo gukoresha nabi umutungo wa Leta ariko (...)



Perezida wa Korea Y’epfo Park Guen-hye yagejejwe imbere y’urukiko rw’ubukungu rwa Korea nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo wa Leta akoresheje imbaraga ahabwa n’amategeko.

Uyu muperezida akaba yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo asomerwe ibyaha akekwaho byo gukoresha nabi umutungo wa Leta ariko ntiyahagaragara.

Ibibazo byo gukoresha nabi umutungo wa leta bitumye perezida wa Korea Y’epfo agezwa mu rukiko.

Uru rubanza byari biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa kabiri kugera kuwa kane rugomba gukurikiranwa n’abacamanza bagera 9.

Uyu munsi ni bwo uburanira perezida wa Korea Lee Jung-hwan yavuze ko uwo aburanira atiteguye kuboneke kuri uyu munsi wo gusomerwa ibyo aregwa.

Abacamanza bo muri uru rukiko rw’ubukungu rwa Korea y’epfo bakaba bavuze ko bitabaye ngombwa ko bamusaba kwitaba mu rukiko ku ngufu, ariko bavuga ko mu gihe azagaragaza kutitabira kuza mu rukiko ku nshuro ya kabiri urubanza ruzakomeza hatitawe ku kuba atabonetse mu rukiko.

Aba bacamanza bakaba abafite iminsi 180 yo gufata umwanzuro wo kuba perezida Park yakomeza kuyobora Korea y’epfo cyangwa yakomeza agahagarikwa, dore ko kuri ubu yari yarahagaritswe kuyobora iki gihugu, bikaniyongeraho kuba n’inteko ishingamategeko ya Korea mu kwezi gushize yaratoye yemeza umwanzuro wo kuba Perezida Park yavanwa ku buyobozi.

 




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!