Ronaldo yasekeje benshi ahishura ibyo abantu bakunda kubwira umwana we.


Ronaldo yahishuye amagambo abantu bakunda kubwira umwana we
Ronaldo asanga abantu babwira umwana we ko hariho umukinnyi umurusha ari abanyeshyari.



Ronaldo yasekeje benshi ahishura ibyo abantu bakunda kubwira umwana we.
02/01/2017 14:40

Urwenya rwa Cristiano Ronaldo rwasekeje benshi ubwo yavugaga amagambo abantu bamwe bagenda babwira umuhungu we Cristiano Ronaldo Jr w’imyaka 6.
Cristiano Ronaldo yatunguye benshi ubwo yashyiraga ku mugaragaro amagambo abantu bakunze kubwira umuhungu we Cristiano Ronaldo Jr w’imyaka 6.
Ronaldo yavuze ko umuhungu we bamwe mu bafana bakunze kumwegera bakamubwira bati hariho abandi bakinnyi beza kurusha papa wawe. Ronaldo asanga abantu begera umuhungu we bamubwira amagambo nk’aya ari (...)



Cristiano Ronaldo yatunguye benshi ubwo yashyiraga ku mugaragaro amagambo abantu bakunze kubwira umuhungu we Cristiano Ronaldo Jr w’imyaka 6.

Ronaldo yavuze ko umuhungu we bamwe mu bafana bakunze kumwegera bakamubwira bati hariho abandi bakinnyi beza kurusha papa wawe. Ronaldo asanga abantu begera umuhungu we bamubwira amagambo nk’aya ari abanyeshyari bababazwa n’ibyo akora n’uburyo atera imbere.

Mu magambo ye Ronaldo yagize ati " Hari abantu rimwe na rimwe babwira umuhungu wanjye ko hariho undi mukinnyi mwiza urusha papa we gukina, Ariko umwana wanjye aba azi ibyo agomba kubasubiza n’ukuntu abikuraho,.

Umuhungu wanjye ni nkanjye ni umusirimu ibyo ntacyo bimubwiye, Akenshi nkunda kumubwira nti ajye amenya uko akwiye kwitwara kandi mu kinyabupfura, ndabizi hanze aha hari abanyeshyari batishimiye ibyo nkora.

Ronaldo n'umwana we

Ronaldo n’umuhungu we.

Ronaldo kandi yifuza ko umuhungu we yazaba umukinnyi ukomeye nka we ariko yemeza ko atazabimuhatira azaba icyo yifuza kuba. Gusa Ronaldo avuga ko mu gihe yaba ahisemo gukina atazamwemerera ko aba umunyezamu ahubwo yazaba umukinnyi ukina asatira izamu.

Ronaldo yirinze guhishura izina ry’umukinnyi bakunze kubwira umwana we ko amurusha gukina.

 




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!