Ronaldo yatunguye benshi ubwo yavugaga kuri miliyoni 300 zamutangagwaho n’ikipe yo mu Bushinwa.


Ronaldo yatangaje ko amafaranga atariyo y’ingenzi cyane.



Ronaldo yatunguye benshi ubwo yavugaga kuri miliyoni 300 zamutangagwaho n'ikipe yo mu Bushinwa.
01/01/2017 15:06

Abantu benshi bari bafite amatsiko yo kumva icyo Ronaldo azatangaza ku makuru amaze iminsi avugwa y’ikipe yo mu gihugu cy’Ubushinwa yashakaga kumugura akayabo k’amafaranga atamenyerewe muri ruhago.
Abantu benshi bari bafite amatsiko yo kumva icyo Ronaldo atangaza ku makuru amaze iminsi avugwa y’ikipe yo mu gihugu cy’Ubushinwa yashakaga kumugura akayabo k’amafaranga atamenyerewe muri ruhago.
Mu minsi yashize nibwo umu agent wa Cristiano Ronaldo Jorges Mendes yatangaje ko hari ikipe yo mu gihugu (...)



Abantu benshi bari bafite amatsiko yo kumva icyo Ronaldo atangaza ku makuru amaze iminsi avugwa y’ikipe yo mu gihugu cy’Ubushinwa yashakaga kumugura akayabo k’amafaranga atamenyerewe muri ruhago.

Mu minsi yashize nibwo umu agent wa Cristiano Ronaldo Jorges Mendes yatangaje ko hari ikipe yo mu gihugu cy’Ubushinwa yashakaga kugura miliyoni 300 z’amayero umusore Ronaldo ndetse ikajya imuhemba miliyoni 100 buri mwaka.

Ubwinshi bw’aya mafaranga bwatangaje abantu benshi ndetse barimo n’umutoza wa Chelsea Antonio Conte bavuga ko aya mafaranga ari ukubeshya iyi kipe itari kuyaha Ronaldo ari ugushyushya abantu mu mitwe gusa ngo Ronaldo nawe kuyahakana ntibyari kumukundira.

Kuri ubu Ronaldo yagize icyo abivugaho aho yatangaje ko amafaranga atariyo y’ingenzi cyane yemeza ko ku myaka ye 31 amafaranga yasinyiye muri Real Madrid n’uruganda rwa NIKE amunyuze.

umukinnyi Cristiano Ronaldo

Aha Ronaldo yari amaze kongera amasezerano muri Real Madrid azamugeza mu 2021.

Mu magambo ye yagize ati " intego yanjye ni uko naguma ku rwego rwanjye nta gusubira inyuma, ndacyafite indi myaka yo gukina, amasezerano nasinyanye na Real Madrid na NIKE ndababwiza ukuri arimo amafaranga ahagije. Ndanezerewe cyane ku myaka yanjye kuba mbasha gusinya amasezerano nk’ariya, bizafasha gukomeza gukora cyane nta gusubira inyuma.

Kuri njye amafaranga sicyo kintu cy’ingenzi cyane, Ikintu cyonyine gituma ntekereza ku mafaranga ni igihe nzaba nta gikina umupira kuko nifuza ko amafaranga yazafasha kubaho mu buzima bwiza kandi bwisanzuye.




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!