Sobanukirwa n’akamaro ko gutera akabariro kenshi ku bashakanye




Sobanukirwa n'akamaro ko gutera akabariro kenshi ku bashakanye
04/08/2016 14:38

Ingorane zivuka mu gihe cyo gutera akabariro ni kimwe mu bitera umwiryane mu bashakanye. Nyamara ingorane zose zavuka, hari impamvu nyinshi zatuma utera akabariro n�uwo mwashakanye kandi ukabikora kenshi.
Dore impamvu 5 ukwiye gutera akabariro n’uwo mwashakanye kandi mukabikora mu buryo bufite gahunda
1. Ni yo nkingi ikomeye izabafasha gukomeza umubano wanyu Iyo abashakanye babanye neza akenshi usanga banabanye neza mu bijyanye no gutera akabariro. Ni nayo mpamvu abantu batera akabariro (...)



Dore impamvu 5 ukwiye gutera akabariro n’uwo mwashakanye kandi mukabikora mu buryo bufite gahunda

1. Ni yo nkingi ikomeye izabafasha gukomeza umubano wanyu
Iyo abashakanye babanye neza akenshi usanga banabanye neza mu bijyanye no gutera akabariro. Ni nayo mpamvu abantu batera akabariro neza banabana neza mu rugo rwabo. Ku bw’ibi ntiwatandukanya imibanire myiza y’abashakanye no gutera akabariro kuko birajyana. Guhuza urugwiro kenshi mu gihe cyo gutera akabariro bifasha mu guhuza urugwiro no mu buzima busanzwe.

2. Ni byiza ku buzima

Ni ukuri kuko ubushakashatsi bwerekanye ko gutera akabariro bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu. Urugero: Bituma umutima ukora neza, bituma ubira icyuya bityo bikaba byafatwa nka siporo, bifasha gusinzira neza kandi bikavura umunaniro wo mu mutwe(Stress). Aha hakiyongeraho ko byongera ubudahangarwa bw’umubiri kandi bikaba byafasha kubaho igihe kirekire.

3. Bituma abashakanye bisanzuranaho

Akabariro ni ko konyine abashakanye batandukaniraho n’abantu babana mu cyumba gusa. Ni nacyo kintu cyonyine musangira mudashobora gusangira n’undi muntu uwo ari we wese. Bityo ni bwo buryo bwonyine mushobora kugaragarizanyamo urukundo, uburyohe ndetse no kwishimirana umwe ku wundi ibintu utagaragariza aho ubonye hose cyangwa n’uwo ari we wese.

4. Bituma mubasha kuvugana ntawishisha undi

Hejuru yo kuba gatera ibyishimo, akabariro ni umwitozo wo kuganira. Mu gihe cyo gutera akabariro wigiramo kuvugana n’uwo mwashakanye cyane cyane ku bijyanye n’ibyo ukunda, ibyo udakunda cyangwa ibyo wifuza ku yagukorera. Umusaruro ibi bitanga hanze y’uburiri ukaba ari ntagereranywa.

5. Bituma wiyumva nk’umugabo nyawe cyangwa umugore nyawe

Biragoye kwiyumva nk’umugore mu rugo mu gihe umwanya munini uwumara woza ibyombo, usukura mu nzu n’ibindi gusa. Biranagoye kandi kwiyumva nk’umugabo igihe ubuzima bwawe bwose burangirira mu gukora akazi kanyuranye. Gutera akabariro byibutsa umugore ko ari umugore kandi bikibutsa umugabo ko ari umugabo. Ibi kandi bibibutsa isano rukumbi mufitanye hagati yanyu mudafitanye n’undi muntu uwo ari we wese.

Source: familyshare.com




Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!