Tottenham yatsinze Chelsea, ibyishimo bisaga abakunzi ba shampiyona y’Ubwongereza-inkuru mu mafoto


Tottenham yahagaritse umuvuduko ukabije chelsea yari ifite
Chelsea yatsinzwe 2 ku busa ikomeza kuyobora urutonde



Tottenham yatsinze Chelsea, ibyishimo bisaga abakunzi ba shampiyona y'Ubwongereza-inkuru mu mafoto
05/01/2017 13:00

Champiyona y’Abongereza (English Premiere League) imaze kugaragaza ko ikomeye dore ko abafana bataza baje kwishimira iziri gukina gusa ahubwo hari abaza kuko hari iyo bifuza ko itakaza, mu mukino utari woroshye ikipe ya Tottenham yabashije gutsinda ibitego 2 ku busa.
<![endif]—>
Normal 0 false false false EN-US X-NONE X-NONE <![endif]—> (...)



Champiyona y’Abongereza (English Premiere League) imaze kugaragaza ko ikomeye dore ko abafana bataza baje kwishimira iziri gukina gusa ahubwo hari abaza kuko hari iyo bifuza ko itakaza, mu mukino utari woroshye ikipe ya Tottenham yabashije gutsinda ibitego 2 ku busa.

Uyu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wagiye kuba ikipe ya Chelsea iri ku mwanya wa 1 n’amanota 49, ikarusha Tottenham bari  bagiye guhangana amanota 10 aho yari iri ku mwanya wa 5 n’amanota 39 ndetse ikanarusha ikipe ya 2 ariyo Liverpool amanota 5.

ali

Dele Ali yazonze cyane ikipe ya Chelsea

Abakunzi ba shampiyona y’Abongereza ntibashimishijwe gusa no kuba Tottenham yatsinze Chelsea, ahubwo banishimiye ko ihagaritse umuvuduko wa Chelsea kandi ikagabanya ikinyuranyo cy’amanota iyi kipe yasigaga izindi.

ali

Dele Ali amaze gutsinda igitego cya 1 yagiye kwishima mu bafana

Umukino warangiye ikipe ya Tottenham itsinze ibitego 2 byatsinzwe na Dele Ali ku busa bwa Chelsea, waranzwe no kotsana igitutu cyane, aho buri kipe yashakaga gutsinda uyu mukino ngo biyongerere amahirwe yo kuba yatwara igikombe cya shamiyona kuri ubu bikigoranya kuba wamenya izagitwara.

CONTE

Umutoza wa Chelsea Anthonio Conte ntiyiyumvishaga ibyari biri kumubaho

Nyuma y’uko Tottenham itsinze uyu mukino, ibi byahise bishyira ikipe nka Arsenal mu kangaratete, kuko iyi kipe yahise iyisimbura ku myanya wa kane, mu gihe amakipe yose ari kurwana no kutava muri 4 za mbere ngo areba ko yakina Champions League y’uyu mwaka.

costa

Diego Costa ashwana na Pedro nyuma y’uko yari ananiwe kwiruka ngo atsinde igitego

azip

umukino wari urimo guhangana gukomeye

azip

Azpilcueta ntiyishimiye imisifurire ya Martin Atkinson

ali

Dele Ali atsinda igitego cya 2

  

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!