Uganda: Abagera kuri 200 batangiriye umwaka wa 2017 muri gereza


Umwaka wa 2017 Uganda bawutangiye bari mu gihome
200 batawe muri yombi mu birori byo gusoza umwaka
Umwaka mushya utangiranye udushya!



Uganda: Abagera kuri 200 batangiriye umwaka wa 2017 muri gereza
02/01/2017 13:41

Mu gihugu cya Uganda abagera kuri 200 batangiriye umwaka mushya wa 2017 mu gihome, bakekwaho ibyaha by’ubujura n’ubusinzi.
Mu gihugu cya Uganda abagera kuri 200 batangiriye umwaka mushya wa 2017 mu gihome, bakekwaho ibyaha by’ubujura n’ubusinzi.
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abagera kuri 200 mu birori byo kwinjira mu mwaka mushya.muri bo abagera ku 138 bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi mu mujyi wa Kampala bakekwaho ibyaha byo guhungabanya umutekano, ubujura ndetse (...)



Mu gihugu cya Uganda abagera kuri 200 batangiriye umwaka mushya wa 2017 mu gihome, bakekwaho ibyaha by’ubujura n’ubusinzi.

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abagera kuri 200 mu birori byo kwinjira mu mwaka mushya.muri bo abagera ku 138 bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi mu mujyi wa Kampala bakekwaho ibyaha byo guhungabanya umutekano, ubujura ndetse n’ubusinzi.

Abakoraga ibirori na benengango bari bahari bacucura abantu utwabo

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda Daily Nation, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kampala yavuze ko abafashwe biganjemo abakora ubujurwa butandukanye burimo ubwambuzi bw’amasakoshi n’amatelefone ndetse ibindi bikorwa byahungabanyije umutekeno.

Polisi ikomeza ivuga ko abafunzwe bose byari mu rwego rwo gucunga umutekano kandi ngo abo basanze nta byaha bafite bahise barekurwa.

Mu gihe cy’iminsi mikuru ukunze gusanga haba ibyaha bitandukanye byinshi bihungabanya umutekano akaba ari yo mpamvu mu bihugu byinshi umutekano wakajijwe.

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post