Uguhangana hagati ya Obama na Trump byafashe indi ntera ! Uburusiya bubiri inyuma.


Donald Trump nyibavuga rumwe ku kibazo cy’Uburusiya
Trump yavuze ko abantu babona ko Amerika idakwiye gucudika n’Uburusiya ari abasazi



Uguhangana hagati ya Obama na Trump byafashe indi ntera ! Uburusiya bubiri inyuma.
08/01/2017 01:50

Urufaya rw’ibitutsi nirwo Donald Trump akomeje guherekesha Perezida wa Amerika Barack Obama witegura gusezera kuri uyu mwanya ku italiki ya 20 Mutarama uyu mwaka.
Urufaya rw’ibitutsi nirwo Donald Trump akomeje guherekesha Perezida wa Amerika Barack Obama witegura gusezera kuri uyu mwanya ku italiki ya 20 Mutarama uyu mwaka.
Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu gihe abura iminsi micye ngo yinjire muri White House nyuma y’umuhango wo kurahira uzaba tariki 20 (...)



Urufaya rw’ibitutsi nirwo Donald Trump akomeje guherekesha Perezida wa Amerika Barack Obama witegura gusezera kuri uyu mwanya ku italiki ya 20 Mutarama uyu mwaka.

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu gihe abura iminsi micye ngo yinjire muri White House nyuma y’umuhango wo kurahira uzaba tariki 20 Mutarama 2017, yandagaje Perezida Barack Obama asimbuye, hamwe n’abandi bose batekereza ko gihugu cya Amerika kidakwiye kugirana umubano n’u Burusiya.

Tariki 30 Ukuboza 2016, Perezida Barack Obama yirukanye abadipolomate 35 b’Abarusiya, ahita anavuga ko Abanyamerika bose bakwiye guterwa ubwoba kandi bakitondera ibikorwa by’u Burusiya. Ibi ariko kandi byagaragaye nko gushaka kwihimura kuri Donald Trump udahwema kugaragaza ko afitanye umubano wa hafi n’u Burusiya.

Perezida Donald Trump udakunze kuripfana, na we yahise agaragaza ko Perezida Barack Obama n’abandi bumva ko umubano mwiza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya udakwiye, ari ibicucu n’abasazi.

Perezida Donald Trump

Trump asanga abantu batabona ko Amerika ikwiye kugirana umubano n’Uburusiya ari abasazi.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Donald Trump yagize ati: "Kugirana umubano mwiza n’u Burusiya ni ikintu cyiza, ntabwo ari ikintu kibi. Abantu b’ibicucu cyangwa abasazi nibo bashobora gutekereza ko ari ikintu kibi. Dufite ibibazo byinshi ku isi yose... Mu gihe nzaba ndi Perezida, u Burusiya buzatwubaha kuruta uko babikora ubu, kandi ibihugu byombi bishobora kuzakorana mu gucyemura bimwe mu bibazo bikomeye byugarije isi."

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ubwo muri Amerika habaga amatora ya Perezida, yakunze kugaragaza ko ashyigikiye ko Donald Trump yatorwa, ndetse nyuma y’amatora u Burusiya bwakomeje gushinjwa kwinjira mu mabanga ya Amerika bukagira uruhare mu bujura bw’amajwi.

Kugeza ubu, Barack Obama agiye kuva ku buyobozi akivuga ko Vladimir Putin ari we watumye Donald Trump atsinda mu buriganya avuga ko bwakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho buzwi ku izina rya hacking.

 

 

 



Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora like, share cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post







Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!