Umugabo yishe abantu 11 barimo umwana we n’umugore we .


Mu gihugu cya Bresil umugabo yivuganye ubuzima bw’abantu 11



Umugabo yishe abantu 11 barimo umwana we n'umugore we .
02/01/2017 22:15

Umugabo yahitanye abantu 11 barimo umugore we n’umwana we ubwo bari barimo bishimira umwaka basoje ndetse n’uwo batangiye...
Umugabo w’imyaka 46 witwa Sidnei Ramis de Araújo wo muri Brazil yahitanye abantu bagera kuri 11 barimo uwahoze ari umugore we ndetse n’umwana we arangije nawe yirasa mu gahanga ahita apfa, ubwo yabasangaga aho bari bagiye mu nyubako iherereye mu gace ka Campinas aho bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka wa 2016 no gutangiza umwaka mushya wa 2017.
Igipolisi cyo muri (...)



Umugabo w’imyaka 46 witwa Sidnei Ramis de Araújo wo muri Brazil yahitanye abantu bagera kuri 11 barimo uwahoze ari umugore we ndetse n’umwana we arangije nawe yirasa mu gahanga ahita apfa, ubwo yabasangaga aho bari bagiye mu nyubako iherereye mu gace ka Campinas aho bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka wa 2016 no gutangiza umwaka mushya wa 2017.

Igipolisi cyo muri iki gihugu cyatangaje ko uyu mugabo Sidnei Ramis de Araújo, yabitewe n’umujinya ndetse n’uburakari yari afitiye uwahoze ari umugore we, Isamara Filier, w’imyaka 41 babyaranye umwana w’umuhungu João Victor bakaba baratandukanye.

Polisi kandi yatangaje ko uretse abantu 11 bahitanywe n’uyu mugabo ngo hari abandi 3 barusimbutse kuko nabo barashweho ariko ntibapfa ubu bakaba bari mu bitaro aho bari gukurikiranwa n’abaganga.

Umwe mu bari hafi yaho ibi byabereye yatangarije televiziyo imwe yo muri iki gihugu ko bumvise amasasu avuga nyuma y’akanya gato bakabona umuntu wakomeretse bikabije aza kubasaba ubufasha kuko yavaga amaraso menshi.

Police kandi yakomeje ivuga ko Araújo yakoresheje imbunda ntoya yo mu bwoko bwa masotera mu kwica aba bantu ngo kandi akaba yari anafite inkota ndetse n’ibindi bikoresho ashobora kwifashisha yica abantu.

Campinas ibi byabereyemo ni umujyi wiganjemo inganda ndetse n’amashuri ya za Kaminuza aho utuyemo abaturage babarirwa kuri miliyoni 1 ukaba uri mu bilometero 100 uturutse mu murwa mukuru wa São Paulo muri Brazil

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!