Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yararusimbutse !

Umwamikazi w’u BwongerezaElizbeth II yararusimbutse
Umurinzi w’i Bwami yitiranyije umwamikazi n’umugizi wa nabi ashaka kumurasa

Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II yararusimbutse !
05/01/2017 20:31

Umwe mu barinda i Bwami mu gihugu cy’u Bwongereza yari agiye kurasa umwamikazi Elizabeth II yikanze ko ari umugize wa nabi.
Umwe mu barinda i Bwami mu gihugu cy’u Bwongereza yari agiye kurasa umwamikazi Elizabeth II yikanze ko ari umugize wa nabi.
Ibi byabaye mu minsi ishize ubwo bivugwa ko umwamikazi w’u Bwongereza yaje kubura ibitotsi maze asohoka hanze ngo afate akayaga mu busitani bw’ingoro buri i Buckingham MU mu mujyi wa Londre,umurinzi amwikanze ashaka kumurasa.
Umwamikazi Elizabeth (...)

Umwamikazi Elizabeth II yahushijwe kwicwa n’umurinzi w’i Bwami

nyuma yo gushishoza neza yaje gusanaga ari umwamikazi niko guterura ati” nari ngiye kumena amaraso y’umwamikazi.’nari nkurashe habura gato.”

Ibi bikaba byatumye umwamikazi afata umugambi w’uko mbere y’uko asohoka azajya abanza akabibamenyesha.

Yabivuze muri aya magambo”ibyo wari ukoze ni byo,buriya ikindi gihe nzajya mbanza mvuze inzongera mbemenyeshe mutazandasa.”

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Times ngo umwamikaziw’ u Bwongereza afite akamenyero ko gutembera mu masaha y’ijoro yambaye imyenda y’imbeho. Ibi akaba akunze kubikora iyo yabuze ibitotsi.

Ng’uko uko ingoro y’i Bwami iri i Beckngam mu mujyi wa Londre yubatse

Ibi bikaba bibaye nyuma y’aho umwamikazi ataherukaga kugaragara mu ruhame bitewe n’uburwayi yagize bitewe n’ibihe by’ubukonje, bikaba byaranatumye atitabira misa y’igitaramo cya Noheli umwaka ushize wa 2016.

Tubibutse ko kuri ubu umwamikazi w’u Bwongereza Eizabet wa II afite imyaka 90 y’amavuko.

Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze

Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!