Waba ugira impumuro mbi mu kanwa? Dore umuti


Impumuro mbi yo mu kanwa yaba ivurwa?
Ni iki wakora ngo urwanye impumuro mbi mu kanwa?
Ubuki bwa Manuka igisubizo ku ndwara z’amenyo?



Waba ugira impumuro mbi mu kanwa? Dore umuti
14/12/2016 19:15

Abantu benshi ukunze gusanga barabaswe b’ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa. Iki kibazo kikaba kibangama cyane kuko bituma igihe uganira n’undi usanga we yirebera ku ruhande bitewe no kwangizwa n’umwuka uhumura nabi uva mu kanwa ka mugenzi we..
Abantu benshi ukunze gusanga barabaswe b’ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa. Iki kibazo kikaba kibangama cyane kuko bituma igihe uganira n’undi usanga we yirebera ku ruhande bitewe no kwangizwa n’umwuka uhumura nabi uva mu kanwa ka mugenzi we. (...)



Abantu benshi ukunze gusanga barabaswe b’ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa. Iki kibazo kikaba kibangama cyane kuko bituma igihe uganira n’undi usanga we yirebera ku ruhande bitewe no kwangizwa n’umwuka uhumura nabi uva mu kanwa ka mugenzi we.

Nyuma yo kubona iki kibazo abashakashatsi bavumbuye bumwe mu buryo bunyuranye wakoresha ngo wirinde iki kibazo ndetse unakivure mu gihe ubana nacyo. Kimwe mu byo wakora ni ugukoresha ubuki bwa Manuka.

Ubuki ni umwe mu miti ivura indwara zitandukanye. Ku bantu bafite ikibazo cy’impumuro mbi mu kanwa igendana no kwangirika kw’amenyo bishobora kuvurwa hakoreshejwe ubuki.

Ubuki bwose bushobora kuba bwavura iyi ndwara ariko ubuki bwiza bugaragazwa n’ubushakashatsi ko bufite ubushobozi buruta ubw’ubundi buki ni ubuki bwa Manuka.

Ubu buki burimo antibakiteriya(antibacterial) ifasha mu kwica mikorobe (microbe) zangiza amenyo, zigatera kugira impumuro mbi mu kanwa, kuvunguka kw’amenyo no gushirira kwayo. Ndetse zikaba zanatera izindi ndwara zafata umubiri wose.

Uburyo wakoreshamo ubu buki ni bwinshi ariko reka twibande ku kubukoresha mu mwanya nk’umuti woza amaenyo. Biba byiza kubufata ukabufungura ubundi ukajya ubwogesha amenyo. Nka 2 cyangwa 3 ku munsi bigufasha gutuma amenyo yawe akomera, impumuro mbi ikagenda maze umubiri wose ugakora neza.

Ikindi gikomeye ni uko ubuki butuma umuntu agira amenyo akomeye bikayarinda kujya avungagurika no kuva amaraso mu menyo.

Ni byiza rero gukoresha ubuki mu kwivura, akarusho ubuki bwa manuka usibye kuba bunaryoha bukaba bunakora mu mwanya w’isukari. Ni byiza kubuha abana byabafasha kugira amenyo akomeye kandi byabarinda ikibazo cyo kumungwa amenyo.

 

 


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!