Wari uzi ko bamwe mu bagore bifuza guhoberwa n’abagabo babo ntibabibone? Bimaze iki?


Akamaro ko guhoberana ku bashakanye
Ese birakwiye ko bamwe mu bagore bifuza guhoberwa n’abagabo babo ntibabibone?



Wari uzi ko bamwe mu bagore bifuza guhoberwa n'abagabo babo ntibabibone? Bimaze iki?
04/01/2017 14:46

Hari ibintu bamwe mu bashakanye batajya bakorera abagore babo, kandi nyamara bigira uruhare mu gutuma urukundo rwabo rurushaho kuba rushya uko bwije n’uko bukeye. Kimwe mu byifuzwa n’abagore ni uguhoberwa n’abagabo babo.
Hari ibintu bamwe mu bashakanye batajya bakorera abagore babo, kandi nyamara bigira uruhare mu gutuma urukundo rwabo rurushaho kuba rushya uko bwije n’uko bukeye. Kimwe mu byifuzwa n’abagore ni uguhoberwa n’abagabo babo.
Bamwe mu bagore hari ibintu bifuza gukorerwa n’abagabo (...)



Hari ibintu bamwe mu bashakanye batajya bakorera abagore babo, kandi nyamara bigira uruhare mu gutuma urukundo rwabo rurushaho kuba rushya uko bwije n’uko bukeye. Kimwe mu byifuzwa n’abagore ni uguhoberwa n’abagabo babo.

Bamwe mu bagore hari ibintu bifuza gukorerwa n’abagabo babo ntibabibone, banabiganiraho abagabo bakabereka ko ntacyo bimaze kandi nyamara ugasanga bene abo bagabo babikorera abandi bagore ku ruhande.

Nk’uko bamwe mu bagore batandukanye babivuga, ngo hari abagabo batajya bahobera abagore babo badashobora no kugendana mu nzira, badashobora kugenda babafashe mu kiganza n’ibindi bitandukanye.

N’ubwo hari bamwe babibona nk’aho ari ibintu bito bidafite n’icyo byatwara ku mibanire y’abashakanye, bamwe mu bagore bavuga ko bibatera agahinda mu mutima.

Umwe mu bagore baganiriye n’UMUSARE.NET avuga ko umugabo we aheruka kumuhobera batarabana, kandi ngo bamaranye imyaka isaga itanu. Uyu mugore akomeza avuga ko ikimubabaza kurushaho ari uko umugabo we ahobera abandi bagore, yamubaza igituma we atamuhobera undi akamwihorera.

Mu bagore bagera kuri 40 baganiriye n’UMUSARE.NET abagera kuri 20 gusa ni bo bavuze ko abagabo babo babahobera iyo batashye, bakanabafata mu kiganza igihe barimo kugendana mu nzira.

Mu bagabo batandukanye twavuganye, bamwe muri bo bavuze ko guhobera umugore utari uwawe mu gihe uwawe abyifuza akabibura ari umuco mubi.

Hari bamwe mu bagabo bavuga ko icyo atari ikintu gikwiye kubabaza umugore. Umugabo witwa Habimana, we asanga kudahobera umugore wawe cyangwa ngo umufate mu kiganza murimo kugendana ari ikintu gikunda gukorwa n’abantu bamaze guhararukwa abo bashakanye, akaba asanga kuri we yagifata nk’urukundo ruke kuko iyo ukunda umuntu unamwiyegereza mu buryo bwose bushoboka.

Ese birakwiye ko bamwe mu bagore bifuza guhoberwa n’abagabo babo? Ese kuba umugabo yaba adahobera umugore we ubona nta kibazo kibirimo?


Mukunzi wacu, tera inkunga ubwanditsi bwacu ukora share, like cyangwa utanga igitekerezo. Ibi n'ubwo ari igikorwa gito ariko ni inkunga ikomeye kuri twe. Murakoze


Ibitekerezo(1)
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post






Waba ushaka kwamamaza?

Ushaka kwamamaza ibihangano byawe, ibikorwa byawe cyangwa ubucuruzi bwawe?
Ntucikwe n'iyi promotion Umusare.Net yakugeneye kuko irangirana n'ukwezi kwa Mutarama. Bwira n'incuti yawe.
->Kanda hano wamamaze ku buntu!!