Kenya: Abantu bagera kuri 12 bishwe mu gitero cy'ubwiyahuzi bikekwa ko cyakozwe na Al-Shabaab

    • Igitero cy'ubwiyahuzi cyongeye kwibasira igihugu cya Kenya gihitana abagera ku 12
    • Perezida wa Kenya Uhuru Kenyata yasubitse urugendo yari agiye gukorera muri Angola kugirango yifatanye n'ababuze ababo
    • N'ubwo itarabyigamba, Al Shabaab ni yo ikekwa ko yaba yihishe inyuma y'igitero cyabereye muri Kenya mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa Kabiri
Kenya: Abantu bagera kuri 12 bishwe mu gitero cy'ubwiyahuzi bikekwa ko cyakozwe na Al-Shabaab
1 month ago
Views: 188

Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Ukwakira Kenya yongeye kwibasirwa n'igitero cy'ubwicanyi cyahitanye abagera ku 12 nk'uko Polisi y'agace cyabereyemo ibitangaza kuri ubu hakaba hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwaba cyakoze iki gitero.

Ubu bwicanyi bwabereye muri Hoteri yitwa Bishaaro iherereye mu mujyi wa Mandera wo mu gihugu cya Kenya. Nk'uko uhagarariye Polisi muri uyu mujyi Ezekiel Singoe yabitangaje ngo aba bicanyi bakoresheje ibiturika kugirango bakingure amadirishya y'ibyuma y'aho aba bantu bari baryamye maze bahita barasa 12 babasanze mu byumba byabo. Ngo buri cyumba muri iyi hotel cyari kirayemo abantu bari hagati ya 4 na 6.

The entrance to Bisharo Hotel and Lodging in Mandera, where 12 people were killed in a night attack. PHOTO | MANASE OTSIALO | NATION MEDIA GROUP.

Mu gitongo cyo kuri uyu wa Kabiri imbere y'iyi hotel hagaragaraga ibimodoka by'intambara by'ingabo za Kenya

Polisi yatangaje ko ikiri mu iperereza ko nta makuru arambuye yahita itanga. Aha bari bakirimo banagerageza kumenya imyirondoro y'abaguye muri iki gitero.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta akimara kumenya iyi nkuru yahise asubika urugendo yari gukorera mu gihugu cya Angola kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Ukwakira 2016 kugirango yifatanye n'ababuze ababo. Yavuze ko Leta ya Kenya izakora ibishoboka byose ikageza aba bicanyi imbere y'ubutabera ndetse ko itazemerera uwo ari we wese guca abanyakenya mo ibice bishingiye ku madini nk'uko aba bicanyi babyifuza. Yagize ati: 

Inzego z'umutekano z'iki gihugu zizakora ibishoboka byose yewe zikoreshe imbaraga zose kugirango aba bicanyi bagezwe imbere y'ubutabera. Buri munyakenya wese w'inyangamugayo yaba umukiristo cyangwa umuyisilamu azi neza ko ari amakosa kwica inzirakarengane. Abanyakenya ntibazemera gucibwamo ibice bishingiye ku madini nk'uko aba bicanyi babyifuza

Perezida Kenyatta kandi yavuze ko kugirango batsinde iyi ntambara abanyakenya bose bagomba kuguma bunze ubumwe. Kenyatta yahise yohereza Vice Perezida we William Ruto kumuhagarariza i Luanda muri Angola.

President Uhuru Kenyatta after inspecting a guard of honour during this year's Mashujaa Day on October 20, 2016 in Machakos County. The President on October 25, 2016 cancelled his official trip to Angola following terror attack in Mandera County. PHOTO | DENNIS ONSONGO | NATION MEDIA GROUP

Perezida Uhuru Kenyatta yahise asubika uruzinduko rwe muri Angola

Twabibutsa ko atari ubwa mbere Kenya yibasirwa n'ibitero by'abicanyi kuko haherukaga kuba igitero gikomeye kigahitana abagera ku 150.

Soruce: nation.co.ke

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.