Ikindi Gihugu cy'Afurika cyitandukanije n’urukiko rwa ICC

    • Uru rukiko rwakunze gutunga agatoki ko rwibanda ku bayobozi b’ibihugu by’Afurika gusa nkaho ari urw’abanyafurika gusa
    • Ibihugu Bitatu bimaze gutangaza ko byitandukanije narwo
    • Hari n’ibindi bihugu bifite umugambi nk’uwo
Ikindi Gihugu cy'Afurika cyitandukanije n’urukiko rwa ICC
By: Eva
1 month ago
Views: 490

Iki gihugu ni nacyo umucamanza mukuru w’uru rukiko Madame Fatou B. Bensouda akomokamo.

Nkuko byangajwe na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Gambia abinyujije kuri Televiziyo y’iki gihigu , Yavuze ko  Gambia yitandukanije n’uru rukiko  ndetse anarunenga kwibasira bayobozi bo ku mugabane w’Afurika gusa  aho yavuze ko ibi bima mu gihe ibihugu byabo haricyo bitumvikana n’ibihugu by’I Burayi.

Sheriff Bujang minisitiri w'itangazamakuru wa Gambiya

Uru rukiko rwikomye Igihugu cya Uganda ku myitwarire cyagaragaje mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka,  rwatumijeho William Ruto, Minisitiri w’intebe wa Kenya ngo aburanishwe ku byaha by’ibasiye inyoka muntu aregwa ariko aza kugirwa umwere,  rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida wa Sudan Omar El Bashir n’abandi bayobozi b’Afurika bari ku ku rutonde rw’abashakishwa n’uru rukiko

Kugeza ubu ibihugu nka Uganda ndetse na Kenya byamaze gutangaza ko isaha n’isaha bizava muri uru rukiko kubera imikorere yarwa babona ibogamye cyane.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.