Dore ibintu 10 bitandukanya Burj Kharifa Inzu ya mbere ku Isi n’izindi nyubako

    • Iyi nzu ifite uburebure utapfa kubona ku zindi nyubako
    • Byatunguye abantu kubona inyubako nk’iyi ku buryo n’abayubatse batunguwe.
Dore ibintu 10 bitandukanya  Burj Kharifa Inzu ya mbere ku Isi n’izindi nyubako
By: Eva
1 month ago
Views: 1257

Burj Kharif  ni inzu ya mbere mu burebure yubatse ku iyi  Si dutuyeho. Iherereye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirate ). Iyo bavuze inzu ndende ushobora kubyumva ukagirango ni ibintu byoroshye ariko siko bimeze kuko ba Engeniyeri mu by’ubwubatsi bubatse iyi nzu ndetse n’abayireba ubu ntibiyumvishya ubuhanga bwakoreshejwe hubakwa iyi nzu.

 

Burj Kharifa inyubako ndende ku Isi

Dore ibintu 10 bituma iyi nzu iba akataraboneka kuri iyi Si:

1. Iyi nzu yubatse ku kibanza gifite ubuso bungana na metero kare 309 473 .

2. Burj Kharifa niyo nzu ya mbere yubatse igihe kirekire , yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2004 yuzura mu mwaka wa 2009. Ni ukuvuga ko byatwaye imyaka 5 n’amezi kandi ntaguhagarara kw’abayubakaga.

3. Uburebure bw’iyi nyubako ni kilometero  828 (m) uwuye ku butaka werekeza ku gasongero kayo

4.Iyi nzu niyo  ya mbere ku Isi ifite umusingi (foundation ) muremure. Ibi byatewe n’uko ikibanz cyayo giherereye mu gace kagizwe n’umusenya. Ufite uburebure bwa metero 50(m)

5. Iyi nzu igezere inshuro 163, ni ukuvuga ko ifite Etage 163. Ni ukuvuga ko ushobora kujya gushakishayo umuntu uri mu nzu ya mbere bakakubwira ko umusanga mu nzu ya 163, tangita ubare wumve igihe wazahagerera uramutse ugiye unyura ku ma Escarier.

6. Kugeza ubu nta muntu n’umwe uramenya amafaranga yakoreshejwe hubakwa iyi nzu, gusa bahanga mu by’Ubwubatsi bakeka ko ishobora kuba yarubatswe kuri miliyari imwe n’igice (1.5) y’Amadorari y’amanyamerika.

7. Iyi nzu kandi niyo nzu ifite uburemere bwinshi kuruta izindi, kuko ipima toni 500 000

8. Burj Kharifa niyo nzu ya mbere ifite Elevateur (cyangwa Esanseri)  yihuta kurusha izindi nzu bubatse hano ku Isi kuko ifite umuvuduka wa kilometer 65 mu isaha (65 km/h)

9.  Iyi nyubako niyo nzu ya mbere ifite icyumba cy’akabyiniro kiri kure. Kiri mu nzu ya 144, uvuye ku butaka

10.  Burj Kaharifa niyo nzu ya mbere ku Isi ikoresha umuriro w’amashanayarazi mwishi kuko ikoresha MW 35.  Kugirango ubyumve neza ni uko hari n’ingomero z’amashanyarazi zidatanga umuriro ungana gutya

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Manzi

1 month ago
Yubakishijwe iki?
64x64

Fanny

1 month ago
Iyi irarenze pe.
64x64

Kessi

1 month ago
Ni nka Convention center yacu kabisa


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.