Kenya: Umugabo yiyahuye kubera umugore we

    • Umugabo yiyahuye nyuma y'uko umugore we amutaye
    • Mu gihugu cya Kenya umugore yatumye umugabo yiyahura
Kenya: Umugabo yiyahuye kubera umugore we
1 month ago
Views: 524

Polisi ya Kenya yatangaje ko umugabo uri mu kigero cy'ubukwerere yiyahuye anyweye umuti wica udukoko kubera ibibazo byari mu rugo rwe.

Uyu mugabo witwa Maina yari atuye mu mujyi wa Nyeri mu gihugu cya Kenya ngo akaba yari amaze iminsi afitanye ibibazo n'umugore we nk'uko abaturanyi be babitangaza. Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Ukwakira ngo niho umugore we yahambiriye ibintu byose uretse uburiri maze afata abana babo babiri arigendera.

Umukuru wa Station ya Polisi ya Nyeri, OCPD Masai Makau, yavuze ko bahurujwe n'abaturanyi bababwira ko uyu Maina amaze iminsi 2 adasohoka maze boherezayo Polisi yica urugi rw'inzu isanga umurambo wa Maina uryamye ku buriri. Aha kandi ngo banahasanze umuti wica udukoko ukoreshwa mu guhungira imyaka ibi akaba ari byo byatumye Polisi ikeka ko yaba yiyahuye akoresheje uyu muti.

Igikekwa cyatumye uyu mugabo yiyahura harimo kuba umugore yaramutaye ndetse agasiga amusahuye ibintu byose. Hagati aho iperereza riracyakomeza nk'uko Polisi yo muri aka gace ibitangaza.

Source: nation.co.ke

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.