Abakobwa muri iki gihe baterwa ipfunwe no kwitwa isugi. Ese kuba isugi ni umuvumo cyangwa ni umugisha? Dore icyo babivugaho

    • Kwita isugi muri iki gihe bisobanuye iki?
    • Kuki abakobwa basigaye banga kwitwa isugi
    • Kuba isugi muri iki gihe ni umuvumo cyangwa icyaha aho kuba umugisha
Abakobwa muri iki gihe baterwa ipfunwe no kwitwa isugi. Ese kuba isugi ni umuvumo cyangwa ni umugisha? Dore icyo babivugaho
1 month ago
Views: 2326

Kuba isugi mu muco w'u Rwanda byagaragazaga umukobwa warezwe neza kandi bigahesha ishema umuryango akomokamo. Gusa muri iki gihe usanga abakobwa bamwe atari ko babyumva aho usanga ndetse barakara cyangwa bagasubira nabi ubabwiye ko ari amasugi. Ese byaba biterwa ni iki?

Umusare.net amaze kubona iki kibazo yashatse kumenya impamvu yaba ibitera maze yegera bamwe mu rubyiruko rw'abakobwa ndetse n'abasore kugirango amenye icyaba kibitera.

Uwitwa Mukantwari Seraphine yagize ati:

Akenshi usanga umusore yitora muri kuganira akakubaza ati: "Ubu se uri isugi?". Umuntu usanzwe iyo akubajije icyo kibazo akenshi ashaka no kukwinja usanga bigoye kumubonera igisubizo kandi akenshi n'ubwo waba uri isugi ukamubwira ko uri yo ntiyabyemera kuko abasore benshi bazi ko muri iki gihe nta sugi ikibaho. Uhita umubwira rero ko utari yo ndetse abenshi bakunze gusubiza bati: "Mama araroga se?"

Umusare.net yakomeje amubaza niba koko hakibaho amasugi kandi yumva atewe ishema no kuba ari amasugi maze Seraphine yemeza ko rwose abakobwa b'amasugi bakiriho gusa ko bigoye kubamenya. Ati: "Bimenywa n'uwo bashakanye"

Uwitwa Mutesi we yagize ati:

Abasore muri iki gihe nabo baragoye. Haba n'ababa badashaka gukundana n'umukobwa ukiri isugi kuko hari nabamenya ko uri isugi mukaba mubyaranye abo. Ikindi iyo ukundanye n'umusore ntimuryamane ahita akwanga. Mbese abakobwa twarayobewe icyo twakora.

Uwitwa Jose we yavuze ko n'ubwo iby'urukundo bigoye ndetse ko n'abasore bakunda ibitandukanye ariko ko gukomera ku busugi ari ibya mbere kuko iyo ushatse ukiri isugi umugabo wawe abikubahira kandi akakugirira icyizere kuko aba yumva ko kuba warabashije kwifata uri umukobwa utapfa kumuca inyuma mubana kandi koko ugasanga ari byo. Naho iyo mubanye agasanga wararyamanye n'abandi aba yumva isaha n'isaha wamuca inyuma cyangwa ko ubikora n'ubwo ataragufata. Ati:

Abakobwa dukwiye kwiha agaciro ntitwambarire ukuri uwo tubonye wese ahubwo tugakomera ku busugi bwacu kuko niyo mpano ikomeye umukobwa ashobora guha umugabo we. Kumufungurira agaseke katigeze gafungurwa n'undi uwo ari we wese.

Umusare.net amaze kumva ibyo abakobwa bavuga ku busugi yashatse kumenya icyo abasore batekereza kuri iki kibazo ndetse niba ibyo abakobwa bavuga ko abasore batagikunda abakobwa b'amasugi byaba ari ukuri. Dore ibyo bamubwiye:

Uwitwa Eric ni umusore w'imyaka 26 akaba yaragize ati:

Ibyo koko bibaho ariko ndakeka ari abasore bake cyane badakunda abakobwa b'amasugi. Akenshi baba bavuga ko babarushya kandi ko bataba bazi icyo gukora mu gihe cyo gutera akabariro. Ariko iyo ukunze umuntu ubundi murafatanya mukangenda mwigishanya ibijya n'ubuzima. Kuri njye nashimishwa no kubona umukobwa w'isugi ndetse byaba ari nk'igitangaza.

Martin na we yagize icyo avuga. Mu mvugo yuzuye ubunyamujyi yagize ati:

Ubundi urwo ni urwitwazo rw'abakobwa baba bararangiye maze babura ibyo bavuga bakazana izo. Ubwo se ni nde wakwanga kurya ifi yiroboye? Ntibakajye batubeshya wangu bajye bemera ko barangiye.

Ese koko abakobwa bakwiye kumva ko kuba isugi ari ikibazo kugeza aho umuntu umubaza niba ari isugi akakubwira ko iwabo bataroga? Amakuru umusare.net afitiye gihamya ni uko ahantu hahurira abakobwa benshi bakiri bato nko mu macumbi y'amashuri yaba ayisumbuye ndetse na kaminuza ngo umukobwa asigaye ajya gutuka undi akamubwira ngo: "Wa sugi we". Ugiteye inkeke ni uko wa wundi ubitutswe nawe usanga ababaye koko ko bamututse batagombaga kumwita isugi.

Ese wowe ubibona ute? Umukobwa yagakwiye gutakaza ubusugi mbere yo gushaka ndetse akenshi akabutakaza akiri umwangavu?

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Ni gute Umuntu Aterwa Ipfunwe No Kwitwa Isugi, Ahubwo Akumva Ko Kuba Yarasambanye Aribyo Bifite Agaciro ?Uko Ni Ukwikura Mu Isoni Kw'abasambanyi . Mana Tabara Urubyiruko .
64x64

Anonymous

1 month ago
ese hari umuntu utakwishimira kujya ifi wirobeye abo bavuga gucyo baba barangiye
64x64

Obed Burundi

1 month ago
Sha Mbabajwe Na Bushki Bwacu Bwiyandarika Aho Kugra Ngo Bwiheshe Agaciro!Ubwo Uzi Uko Guca Mu Nzira Inyerera Bibabaza?
64x64

Anonymous

1 month ago
Sha Mba Numva Mbabajwe Na Bashiki Bacu Biyandarika,aho Kugra Ngo Biheshe Agaciro."guca Munzira Inyerera Uzi Uko Bibabaza Koko?"
64x64

Anonymous

1 month ago
abakobwa bararushye rwose
64x64

Anonymous

1 month ago
abakobwa bararushye rwose
64x64

Fifi

1 month ago
Umukobwa aba umwe agatukisha bose. Abakobwa bose si uko duteye harimo abagifite umuco hari n'abandi bawutaye ariko ntabyakitiriwe bose. Ntimukajye rwose mudushyira mu gatebo kamwe
64x64

Emile

1 month ago
Ibyo biryabarezi se biba bigirango byikure mu isoni
64x64

Fidele

1 month ago
Sha turi mu minsi ya nyuma nyine aho abantu bumva ko gukora ibyaha ari byo bikwiye kuruta kutabikora. Ni ugusenga cyane


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.