Ntibisanzwe: Abakayani bambara ibikomo mu ijosi bituma amajosi yabo aba maremare nk'ikimenyetso cy'ubwiza - Amafoto

    • Abagore bo mu gihugu cya Bourma gituranye na Thailand bambara ibikomo bituma bagira amajosi maremare
    • Umugore mwiza mu Bakayani agomba kuba afite ijosi rirerire cyane
    • Biswe za twiga kubera amajosi maremare
Ntibisanzwe: Abakayani bambara ibikomo mu ijosi bituma amajosi yabo aba maremare nk'ikimenyetso cy'ubwiza - Amafoto
1 month ago
Views: 913

 

Abaturage b'igihugu cya Bourma gituranye na Thailand bo mu bwoko bw'abakayani bemera ko umugore mwiza ari ufite ijosi rirerire cyane. ibi bituma abakobwa batangira kwambara ibikomo by'ibyuma bafite imyaka 5 kugirango ijosi ryabo ribe rirerire cyane.

Aba bagore batangira kwambara ibi bikomo bafite imyaka 5 gusa ngo ibi bikabafasha kugira ijosi rirerire cyangwa rikagaragara nk'aho ari rirerire kurusha uko risanzwe kubera ko ibi bikomo bishobora gukurura imikaya y'ishosi ndetse bigatsindagira imikaya yo mu ntugu ku buryo ubona ijosi ribaye rirerire cyane n'ubwo ubusanzwe ritaba ari rirerire.

Ibi bikomo iyo byose biteranye bipima ibiro 10 byose hamwe gusa ngo muri iki gihe ntago abagore bakibyambara byose bambaraho bike.

Mu busanzwe ngo ibi bikomo bashabora kubikuramo igihe bashakiye ariko ngo aba bagore ntibajya banabikinisha kuko usanga akenshi uruhu rw'aho biri rwarahinduye ibara gusa ngo iyo babikuyemo bumva bataguwe neza kuko imikaya y'ijosi iba yaracitse intege. Aba bagore rero ngo bahitamo kubikuramo iyo bagiye kubihinduranya n'ibindi bishya. Ikindi ngo ni uko iyo babikuyemo baba bumva basa n'abambaye ubusa.

 Kayani

Aba bagore biswe twiga kubera amajosi maremare

Kayani

Kugira ijosi rirerire ni ikimenyetso cy'ubwiza mu bwoko bw'abakayani bo mu gihugu cya Bourma.

Kayani

N'ubwo bashobora kubikuramo nta ngorane, aba bagore bahitamo kutabikuramo kuko kubikuramo bituma biyumva nabi kubera imikaya y'ijosi n'intugu iba yaracitse intege. Gusa ngo n'iyo babikuyemo baba bumva basa n'abambaye ubusa. Bahitamo kubikuramo rero iyo bagiye kubisimbuza ibindi gusa.

Kayani

Ibi bikomo batangira kubyambara bafite imyaka 5 gusa kuva ubwo bikaba bibaye nka kimwe mu bice bigize umubir wabo ku buryo udashobora kubona umukobwa cyangwa umugore utambaye ibi bikomo.

Kayani

No mu busaza baba bakibyambaye ngo bisa n'aho biba byarabaye kimwe mu bice by'umubiri wabo.

Umunyarwanda yarabivuze ati: "Agahugu umuco akandi umuco". Ngayo nguko

Source+Photo: dailymail / AFP

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.