Senderi yatangaje ko agiye kwegera abafana be aho bari hose gusa uburyo azabikoramo buratangaje

    • Senderi agiye kuzajya acurangira mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi
    • Senderi avuga ko amaradiyo atagikina indirimbo ze
    • Avuga ko agiye kwisangira abafana be aho bahurira ari benshi
 Senderi  yatangaje ko agiye kwegera abafana be aho bari hose gusa uburyo azabikoramo buratangaje
By: Eva
1 month ago
Views: 460

Umuhanzi Sendeli International Hiti Ukunze kugaragaza udushya dutandukanye hano mu Rwanda avuga ko amaradiyo atagikina indirimbo ze bityo ashaka kwegera abafana be aho bahurira ari benshi.

Ibi uyu muhanzi abitangaza avuga ko abona ubushobozi bwo gukoresha ibitaramo bumaze kugabanuka kandi akaba atacyumva n’indirimbo ze zikinwa ku maradiyo, bityo akaba abona nta yandi mahitamo asigaranye uretse kwegera abafana be aho bahurira ari benshi .

Nkuko Kigali Today yabitangaje, Senderi  yabonye asigaje kwisunga amasoko

 

Senderi International Hit

Yagize ati “Indirimbo zanjye ntizikinwa ku maradiyo ni yo mpamvu nisangiye abafana banjye aho bateraniye mu masoko.

Nkeka ko impamvu ari uko nari narabamenyereje indirimbo nibura eshanu mu kwezi ariko abafana banjye barakennye, bamwe mu banyamakuru ni bashya wenda ntibanyiyumvamo.”

Mu gihe Senderi yeruye akavuga akamuri ku mutima,abandi bahanzi bo si uko babivuga aho mu nkuru Umusare uheruka kubagezaho zivuga uburyo aba DJ n'abandi bafite aho bahurira n'umuziki basubiza inyuma umuziki nyarwanda, gusa abandi bahanzi bo bavugaga ko Ibitangazamakuru muri rusange ntacyo bidakora ngo bikine indirimbo z'abahanzi nyarwanda

 

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.