Gisagara: Umwana yishe undi amutemye n'isuka

    • Umwana w'imyaka 14 yishe undi w'imyaka 4 amutemye
    • Umwana yatemye undi ariko ngo byaba ari impanuka yabikoze atabigambiriye kuko barimo gukina
Gisagara: Umwana yishe undi amutemye n'isuka
1 month ago
Views: 591

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2016, mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda, umwana w’imyaka 14 y’amavuko yishe umwana mugenzi we w’imyaka 4 akoresheje isuka, ahita acika ariko baza kumugarura mu rugo.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru ukwezi CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwa Ndayisaba Daniel, yishe mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 4 witwa Uwizeyimana Clarisse akoresheje isuka.

Ibi byabereye mu mudugudu witwa Ruhuha mu kagari kitwa Akaboti mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. CIP André Hakizimana avuga ko bigaragara ko abana bakinaga, uyu mukuru akaza kwica mugenzi we ariko atabishaka.

CIP André Hakizimana ati:

Bari barimo gukina noneho aza kumukubita isuka mu mutwe, kwakundi abana basimbagurika biruka, uwo mwana yazamuye isuka agiye kuyikubita hasi asanga akandi kana kaciye munsi ye ayigakubita mu mutwe bahita bakajyana mu kigo nderabuzima cya Kansi ariko gahita gashiramo umwuka. Ariko mu by’ukuri ntabwo yayimukubise abishaka, ntiyabikoranye ubugome.

Uwo mwana amaze kubona akubise isuka mugenzi we, yahise yiruka ashaka aho yahungira ariko nyuma abantu baza kumugarura, ubu akaba yasubijwe mu muryango mu gihe iperereza rikomeje, cyane ko amategeko ateganya ko ashobora gukurikiranwa adafunzwe.

Source: ukwezi

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

1 month ago
Andika ubutumwa bwawe hano*icyo girango mbivugeh uwomwana nimutoya nago yafungwa ark ibyo yakoze byaramugwiririye nimumubabarire


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.