Afurika y’Epfo: Perezida Zuma mu mazi abira

    • Hasohowe icyegeranyo kigaragaza Perezida Zuma ko yariye ruswa
    • Benshi mu banyagihugu bamukuyeho amaboko .
    • Uretse ibi n’ubundi amaze igihe asabirwa kwegura
Afurika y’Epfo: Perezida Zuma mu mazi abira
By: Eva
1 month ago
Views: 635

Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma arasabirwa kwegura ku butegetsi nyuma y’aho hasohorewe icyegeranyo kigaragaza ko ashobora kuba yarariye ruswa.

Iki cyegeranyo cyakozwe na Thuli Madonsela, umwe mu bayobozi barwanya ruswa muri iki gihugu Pereizida Zuma akaba yifuza ko kitashyirwa  ahagaragara.

Nk’uko BBC ibivuga, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zuma bari mu myigaragambyo basaba ko uyu muyobozi yakwegura. Ahanini iyi myigaragambyo iramagana ikorana rya hafi rya Zuma n’umuryango Gupta ukize cyane mu ishyirwaho ry’inzego za Leta muri iki gihugu.

Abatavuga rumwe na Zuma mu myigaragambyo

Uyu muryango ukaba ushinjwa gukoresha imbaraga z’amafaranga n’ubushuti ufitanye na Zuma mu kugena abayobozi  ariko impande zombi zikabihakana.

Iki cyegeranyo rero ngo kikaba gikubiyemo  amwe mu makosa Perezida Zuma yaba yarakoze  mu miyoborere ye, gusa abatavuga rumwe n’ubutegeysi bari gusaba ko urukiko rukuru rwategeka ko gishyirwa ahagaragara kandi bagakurikiranwa.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.