Libiya: Amagana y'abimukira batikiriye mu mazi bagerageza kwinjira i Burayi

    • Abimukira bakomeje gupfira mu mazi bagerageza kujya i Burayi
    • Abagera kuri 200 baguye mu nyanja hafi y'inkombe ya Libiya bagerageza kujya i Burayi
Libiya: Amagana y'abimukira batikiriye mu mazi bagerageza kwinjira i Burayi
1 month ago
Views: 395

Abagera kuri 200 baguye mu mazi ubwo bageragezaga kujya i Burayi nk'uko ishami rishinzwe impunzi ry'umuryango w'abibumbye ribitangaza.

Uwarokotse yabwiye ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi ko barimo berekeza ku kirwa cy'Ubutariyani Lampedusa.

Umuvugizi wa HCR, Carlotta yavuze ko kugeza ubu habonetse imirambo igera kuri 20 gusa birakekwa ko abapfuye bose hamwe bagera kuri 200 bakaba bari mu bwato 2 butagenewe gutwara abantu benshi.

Umuvugizi w'ishami mpuzamahanga rishinzwe abimukira, Leonard Doyle yavuze ko abimukira bagera kuri 4200 bapfuye bagerageza gukora uru rugendo ruteye ubwoba mu nyanjya ya Mediterane bashaka kwerekeza i Burayi muri uyu mwaka wa 2016.

Umuryango w'Abibumbye utangaza ko uyu mwaka wa 2016 ushobora kuba umwaka wahitanye abimukira benshi kurusha iyindi. Abagera kuri 330,000 bamaze kwambuka iyi nyanja bagera i Burayi muri uyu mwaka ugereranije n'ushize wa 2015 habashije kwambuka abagera kuri miliyoni.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.