Dore ibintu biranga J-20 Indege y'intambara yakorwe n'abashinwa bigatungura ibihugu bikomeye

    • USA n'ibindi bihugu bikomeye byateganyaga ko ubushinwa bwakora indege n'iyi mu mwaka wa 2020
    • Iyi ndege iri ku rwego rumwe na F-22 yakozwe n'abanyamerika
Dore ibintu biranga J-20 Indege y'intambara yakorwe n'abashinwa bigatungura ibihugu bikomeye
By: Eva
1 month ago
Views: 1386

Igihugu  cy’u Bushinwa  cyerekanye ku mugaragaro  indege z’intambara zo mu bwoko bwa J-20, indege zifite ubushobozi bwo kwihisha Radar, ku buryo zishobora kugaba ibitero rwihishwa. 

Bimwe mu bintu bidasanzwe bivugwa kuri J-20

1. J-20, ishobora gutwara ibisasu byo mu bwoko bwa Missiles hagati ya Bine na Bitandatu, ifite ubushobozi bungana n’ubwa F-22 y’ Abanyamerika

2.  J-20 ni indege yakozwe na Ikompanyi y’Abashinwa izwi ku izina rya Chengdu Aircraft Industries Group

3. J-20, ifite uburebure (kuva imbere ujya inyuma) bwa metero 23

4. J-20, ifite uburumbarare bwa Metero 15

5. J-20, ifite uburebure (kuva ku butaka ujya hejuru )bungana na metero 5

6. J-20, uburemere bwayo nta kintu ihetse bungana n’ibiro 17.600 (kg)

7. J-20 Bateganya ko iramutse ihetse ibikoresho bya Gisirikare yaba ipima ibiro 35.000 (kg)

8. J-20 ifite umuvuduko ungana na Kilometero ibihumbi 2.100 mu isaha(2.100 km/h)

J-20 indege yakozwe n'Ubushinwa

9. izi ndege zifite ubushobozi bwo kwihisha Radar( Icyuma gicunga ibintu bibera mu kirere harimo n’ingendo z’indege). Ni ukuvuga ko zagaba ibitero rwihishwa.

9. J-20, ishyirwa ku rwego rumwe n’indege z’intambara z’abanyamerika nka F-22 na F-35 ndetse n’indege z’intambara z’aba Russia ziri gukorwa  zizwi ku izina rya T-50/PAKFA

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Anonymous

4 weeks ago
umwana w'undi uramubwira ngo turwane ntumubwira ngo nkukubite.ubushinwa nabwo burigaragaje.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.