Jordaniya: Abasirikari 3 b'Amerika batozaga abandi muri Jordaniya bishwe

    • Abanyamerika abatozaga abasirikare ba Jordaniya bishemo 3
    • Abatoza abasirikari bakomoka muri Amerika bishwemo 3
Jordaniya: Abasirikari 3 b'Amerika batozaga abandi muri Jordaniya bishwe
1 month ago
Views: 568

Amerika yatangaje ko abasirikare bayo 3 baguye mu kigo cyabo cya gisirikare kiri muri Jordaniya ahitwa Al-Jafr aho umwe muri bo yahise apfa abandi 2 bakagwa mu bitaro.

Mu masaha ya 10:00 zo muri iki gihugu ni bwo imodoka yaje yegera amarembo y'iki kigo irimoba abantu bitwaje imbunda nto. Iyi modoka yananiwe guhagarara ku rugi rw'amarembo bituma abasirikare b'amerika bari barinze umutekano bayirasa ariko hahita hagwa umusirika umwe w'Amerika hakomereka 2 nabo baje kugwa mu bitaro.

Kugeza ubu ntawe uzi niba byari ibitero cyangwa niba ari impanuka yabaye nk'uko umwe mu bategetsi b'Amerika yabitangarije AFP.

Jordaniya isanzwe ikorana bya hafi mu bya gisirikare n'igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika ndetse bakaba bakorana mu kurwanya Islamic State agatsiko gakorera muri Iraki ndetse no muri Siriya.

map

Ingabo z'Amerika zimaze gutoza abasirikare benshi zo muri aka karere harimo abigometse ku butegetsi muri Siriya, abanya Irak ndetse n'abashinzwe umutekano bo muri Palestine.

Mu kwezi gushize umupolisi ufite ipeti rya kapiteni yarashe urufaya rw'amasasu mu kigo gitoza abapolisi kir mu murwa mukuru w'iki gihugu Amman ahitana abanyamerika 2, umunya Afurika y'epfo ndetse n'umunyajordaniya. Leta y'iki gihugu yemeje ko uyu mupolisi yari afite ibibazo mu mutwe nyamara amakuru avuga ko ahubwo yari ashyigikiye Islamic State.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.