Aba Ofisiye 35 b’ingabo na Polisi basoje amasomo yo kuyobora bagenzi babo

    • Aba ofisiye 35 basoje amasomo
    • Abasirikare n'abapolisi bakuru 35 basoje amahugurwa ku bijyanye no kuyobora ingabo
Aba Ofisiye 35 b’ingabo na Polisi basoje amasomo yo kuyobora bagenzi babo
By: Eva
4 weeks ago
Views: 692

Abasirikare n’Abapolisi 35 bo mu rwego rwa Ofisiye basoje amasomo bamazemo amezi ane mu karere ka Musanze mu ishuri rya Gisirikare rya RDF CSC, amasomo arebana no kuyobora ingabo.

Amasomo baherewe aho I Musanze ni ajyanye no kuyobora ingabo n’ibindi bikorwa n’imirimo ya Gisirikare (command and staff course).

Abo basirikare n’abapolisi babwiye izubarirashe ko ayo masomo bahawe ahanini abahugura akanabatoza indangagaciro za ngombwa mu kazi kabo ku kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu.

Cpt Uwanyirigira Losette  umwe mu basoje ayo masomo ati:

N’ubundi twari dusanganywe ubumenyi bwa gisirikare ariko noneho tubonye ubumenyi buhagije bwa command (kuyobora ingabo z’u Rwanda). Dufite ibindi twiyongereyeho bikomeye cyane, tugiye kuyobora ingabo nk’abanyamwuga.

Abasirikare n'abapolisi 35 basoje amasomo

Maj. Gen Jean Bosco Kazura, umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda yavuze ko hari ikizere ko abasoje aya masomo bungutse byinshi bizabafasha mu guhangana n’imbogamizi bajyaga bahura nazo bacunga umutekano

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.