Amatora ya Perezida wa USA asize ahanantuye I Dolari

    • Uyu munsi nibwo hamenyekanye uwatsinze amatora
    • Trump atsinze Clinton benshi birabatungura
    • Idolari ryaraye rihanantutse
    • Agaciro k'idorari kamanutse kubera amatora muri Amerika
Amatora ya Perezida wa USA asize ahanantuye  I Dolari
By: Eva
3 weeks ago
Views: 2282

Bimwe mu byaranze amatora y’ugomba kuyobora Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 rishyira 11 Ugushyingo yahinduye byinshi, by’umwihariko asize Idolari ry’iki gihugu ritaye agaciro.

Ku isoko mpuzamahanga ry’igura n’igurisha ry’amafaranga y’ibihugu, I Dolari ry’Amerika ryamanutse ku kigero cya 13% mu ijoro rimwe gusa hitegurwa kumenya ugomba gutsinda  amatora akayobora iki gihugu cy’igihangange.

Iri manuka ry’amadolari biravugwa ko ryatewe na Politiki ya Trump yo guhagarika burundu amasezerano y’ibucuruzi hagati ya USA na Mexique nkuko bitanagzwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza reuters.

Kugeza ubu, idolari ryataye agaciro ka 2.5% ugereranije n’ama Euro.

I Dolar ry'Amerika ryahananutse

Bamwe mu bantu bashinzwe iby’ubukungu bahise batangaza ko Trump aramutse atowe, ubukungu bw’Amerika bushobora kugabanuka ku kigero cya 10%

Kuri ubu Donald Trump yamaze gutsindira kuyobora Amerika akaba agiye gusimbura Barack Obama muri White House (Ingoro ya Perezida wa USA). Ese ibyavuzwe n'abahanga bizaba impamo? Ni ukubitega amaso.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll