Perezida Paul Kagame nawe yashimiye Donald Trump ku ntsinzi yabonye

    • Perezida Magufuri wa Tanzaniya na Nkurunziza w’Uburundi nibo babanje mu bo mu karere U Rwanda ruherereyemo
    • U Rwanda rwiteguye gukomeza umubano n’ubuyobozi bushya bwa Amerika
Perezida Paul Kagame nawe yashimiye Donald Trump ku ntsinzi yabonye
By: Eva
1 month ago
Views: 892

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Donald Trump ku ntsinzi yabone avuga ko umubano w’Ibihugu byombi uzakomezanya  neza n’ubuyobozi bushya.

Nyuma y’abaperezida ba Tanzaniya n’Uburundi mu karere u Rwanda ruherereyemo bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Trump, Perezida Kagame nawe yamushimiye abinyujije ku rukuta rwr rwa twitter.

Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira Donald Trump ku ntsinzi ikwiye. Twiteguye gukomeza umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika no gukorana n’inzego nshya.”

Trump yatsinze Hilary Clinton ku bwiganze bw’amajwi 276 kuri 218

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
64x64

Ignace

4 weeks ago
President wacu Komera, mukomeze mudushakire Umubano mwiza n'ibindi bihugu
64x64

Anonymous

4 weeks ago
Twishimiye umubanomusha nkabanyarwanda tugiyekubananubuyobozibushya bwa reta zunze ubumwe za amerika kd twishimiye insinziya donard trump wegukanye umwanya wubuperezida murakoze.


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.