Nigeria: Pasiteri yahanuye ibinyoma kuri Hillary Clinton none abakirisitu bamuvumbuye

    • Yari yaravuze ko USA izayoborwa n’umugore
    • Trump ni we watsindiye kuyiyobora
    • Hari abandi yahanuriye mbere baba abaperezida
    • Pasiteri wahanuye ko Clinton azaba Perezida byabaye ikinyoma mu bakristu
Nigeria: Pasiteri yahanuye ibinyoma kuri Hillary Clinton none abakirisitu bamuvumbuye
By: Eva
3 weeks ago
Views: 1477

Pasiteri TB Joshua, wari warahanuye ko yabone USA iyobowe n’umugore ubu abayoboke be batangiye kumwita umuhanuzi w’ibinyoma.

Joshua  uyobora itorero Synagogue Church Of All Nations ubu ari mu mazi abira nyuma yo guhanura ubuhanuzi bwe ntibube.

Nyuma yo gukura ubutumwa yari yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter na Facebook avuga ko Hillary ariwe uzayobora USA, akanabibwira abayoboke be ko yabyeretswe, Trump akimara gutsinda benshi bahise basura Twitter ye maze basanga ubutumwa yabukuyeho maze batangira kumwita umuhanuzi w’ibinyoma.

Abamukurikirana bari kwibaza byinshi ku buhanuzi bwe

Uretse ubu buhanuzi bwe busa n’ubutamuhiriye, Joshua yahanuriye Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri , uwahoze ayobora Malawi, Joyce Banda no mu matora yo muri 2008, uyu mushumba yari yarahanuye ko Perezida  John Atta Mills azatorerwa kuyobora Ghana nyuma abishimirwa n’uyu mu Perezida.

Umwe mu bamukurikira kuri Twitter yagize ati:

kubera iki yasibye iby’ubwo buhanuzi? Niba koko yarabyeretswe  nk’umuntu w’Imana, kuki yabivanyesho?

Gukuraho ubwo butumwa byafashwe nk’uburyo yashatse gukoresha kugirango yibagize ibyo yavuze.

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.





Voting Poll