Uwagabye igitero I Paris afitanye isano ya hafi n’uwateye I Brussel

    • Abagabye ibitero byombi bafitanye isano
    • Bose bakorana n'abarwanyi ba Leta ya Kisiramu
Uwagabye igitero I Paris afitanye isano ya hafi n’uwateye I Brussel
By: Eva
3 weeks ago
Views: 667

Ipereza ryagaragaje ko  Oussama Atar ukekwaho kugira uruhare mu gitero cyo kuwa 13 Ugushyingo 2015 I Paris ari mubyara wa El Bakraoui wagize uruhare mu gitero cyo kuwa 22 Werurwe  ku Kibuga cy’indege cya Brussel.

 

Amashusho yafashwe n'ibyuma bigenzura ku kibuga cy'indego i Brussel ntiyagaragazaga neza isura

Ibiro by’ubugenzacyaha by’Abafaransa byemeje ko Oussama Atar w’imya 32, uzwi ku izina rya Abu Ahmad akagira ubwenegihugu bwa Marroc n’Ububiligi  na El Bakraoui bagiranye imikoranire ya hafi mu bitero byakorewe mu migi yombi.

 Muri Raporo yatanzwe na polisi ishinzwe ipereza , CNN ivugako yabone igaragaza ko Atar yakoranye  n’abo biyahuzi abaha ubufasha kuri Internet  bwo kwihisha ibyuma bigenzura (Radar) ibibera ku bibuga by’indege n’ahandi mu migi.

 Atar kandi  arashinjwa kugira uruhare no mu gitero cy’abiyahuzi cyagabwe muri Syria

 “ Uyu muntu yaje muri Europe afite intego”, aya ni amagambo yavuzwe n’umwe mu bagenzacyaha b’Ufaransa ari nabwo bufunze Atar avuga ko  afitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kisilamu (ISIS) muri Syria na Irak ko bahoreje abantu benshi muri Europe gutera ibindi bitero.

 Mu gitero gitero cyo kuwa 22 Werurwe  ku Kibuga cy’indege cya Brussel , cyahitanye abantu 32, abarenga 270 barakomereka naho icyo kuwa 13 Ugushyingo 2015 I Pari cyahitanye abantu basanga 130.

 

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo
Gira icyo uvuga kuri iyi nkuru


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.