Mukuru wa Obama yagaragaje ko Obama ntacyo yamumariye, ashyigikira Trump

    • Obama ngo ashobora kuba ntacyo yigeze amarira abanya Kenya
    • Mukuru we yapfushije abana 2 ntiyanamwihanaganisha
Mukuru wa Obama yagaragaje ko Obama ntacyo yamumariye, ashyigikira Trump
By: Eva
3 weeks ago
Views: 1610

Umuvandimwe wa Perezida Barak Obama, Malik Obama ntiyigeze ahisha ko yishimiye intsinzi ya Donald Trump watorewe gusimbura Murumuna  we muri Whitehouse.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Malik Obama  yashimiye Trump ku ntsinzi yo kuba umuperezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agira ati “Nishimiye gutsinda kwa Perezida Trump. Imana ni inyembaraga”

Ubu butumwa bukurikrana n’ubundi yashyize uwo munsi bugaragaza akababaro yatewe n’uko uwo bavukana atigeze amuba hafi ubwo yapfushaga abana be babiri bugira buti:

Abana banjye babiri barapfuye mwenewacu ari Perezida, nta n’ubutumwa bwo kunyihanaganisha nakiriye bwe. Biteye agahinda biranababaje

Malik  aramya Trump amugereranya na Malcom X White, umunyakenya  waharaniye uburenganzira bw’abirabura.

Ubu butumwa bwa Malik Obama bwahujijwe n’ubuheruka  gutanga na Trump ashinja Obama  kwikunda no kudaha agaciro umuryango n’ igihugu cye aho yavugaga ko ntacyo yakimariye.

Uretse ibi kandi, uyu muvandimwe wa Obama, ifoto ye kuri twitter  imugaragaza yambaye ingofero iriho amagamba (slogan)  Trump yakoreshaga mu gihe cyo kwiyamamaza bigaragaza neza ko yishimiye intsinzi y’uyu mu Perezida.

Donald Trump ugiye gusimbura Barack Obama yatsinze Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’abademokarate ari naryo Obama arimo ku majwi 276 kuri 218 ya Clinton kuri 09 Ugushyingo 2016

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.