Ntibisanzwe: Nyuma yo kuvukana ubumuga bw'amaboko, Jessica Ruiz akora umwuga wo gutunganya ubwiza(Make-Up) akoresheje umunwa

    • Jessica Ruiz wavukanye ubumuga bw'amaboko ubu ibintu byose abikoresha umunwa
    • Jessica Ruiz ashobora gusiga produit mu maso y'abakiriya be akoresheje umunwa kandi akabikora neza
Ntibisanzwe: Nyuma yo kuvukana ubumuga bw'amaboko, Jessica Ruiz akora umwuga wo gutunganya ubwiza(Make-Up) akoresheje umunwa
3 weeks ago
Views: 1550

Jessica Ruiz yabashije kurenga inzitizi kutagira amaboko akora neza byamuteraga maze abasha kuba umunyabugeni wita ku bwiza bwo mu maso bakunze kwita make-up aho asiga produits zinyuranye abakiriya bamugana yifashishije umunwa.

Jessica Ruiz w'imyaka 26, aba mu mujyi wa Philadelphia ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba akora umwuga wo gukora Make-up. Yavukanye ubumuga bwitwa arthrogryposis ubu bumuga bukaba butamwemerera kuba yanyeganyeza amaboko ye cyangwa ngo ayazamure uko abishatse.

Jessica ajya gutangira uyu mwuga ngo byahereye akiri umwangavu ubwo yatangiye ashaka uburyo yajya yiyitaho ubwe agatunganya mu maso he ahasiga ibintu binyuranye nk'amavuta, puderi n'utundi abagore bisiga kugira ngo yumve nawe afite ishema mu bandi. Ngo ntibyari byoshye ariko Jessica yagiye yiga uburyo yamanura umutwe akawugeza ku kiganza cye cy'ibumose kugirango yisige.

Going her own way: Philadelphia-based make-up Jessica Ruiz (left), 26, was born with a congenital defect that left her unable to lift her arms to her face, so she learned to apply products using her mouth

Aha Jessica arimo arita ku mukiriya we amukorera make-up

All talent: Jessica learned to apply her own make-up after being tormented by bullies in middle school

Uyu ni umukiriya we amaze gukorera. Jessica yize uburyo bwe bwo gukora make-up nyuma y'uko ku ishuri batangiye kumunnyega.

Ubwo yaganiraga na Yahoo yagize ati: 

Abakobwa twigananaga bajyaga banyita amazina atandukanye gusa uwo munsi byarahindutse. Naje nikoreye make-up maze baratangara. Bati Wow! urakeye pe!

Kunnyega ntibyahise bihagararira aho ariko uko bambonaga byarahindutse kandi nanjye ubwanjye uko nibonaga byarahindutse. Kubasha gukora ibitsike n'ingohe zanjye neza byatumye numva nifitiye ikizere kandi numva mfite ishema muri bagenzi banjye.

Yongeyeho ko yagize ubuhanga mu gukora make-up uko igihe cyashiraga bituma ndetse bagenzi be bamwiyambaza ubwo bari bagiye gukora ibirori byo kurangiza amashuri.

Getting noticed: Her skillful make-up application began getting noticed by others, with one of Jessica's friends asking her to help her with her graduation look

Uyu ni we Jessica Ruiz ufite ubumuga ku maboko yombi.

Determined: Jessica may be disabled, but she has made the best use of the abilities she has

Jessica Ruiz atetse. N'ubwo afite ubumuga bw'amaboko ariko yabashije gukoresha neza ibindi bice by'umubiri bibasha gukora.

Urebye ibyo Jessica akora wagirango ni filimi cyangwa se ukagirango urarota gusa ni impamo. Uyu mukobwa akora imirimo myinshi yifashishije umunwa we ndetse akabasha no kubona amafaranga amutunga ayakuye mu mwuga we wo gukora make-up dore ko amaze no kugira abakiriya benshi kubera ubuhanga abifitemo. Kugira ubumuga rero ntibivuze kudashobora cyangwa kubaho usabiriza kuko abamugaye na bo bashobora gukora byinshi ndetse bakarusha abadafite ubumuga kubikora neza.

Reba hano video y'ukuntu akora akazi ke

Source: dailmail

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.