Mukabalisa n’itsinda ry’abadepide baganiriye n’abanyarwanda baba muri Suede

    • Abanyarwanda baba muri suede bakanguriwe kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda
Mukabalisa n’itsinda  ry’abadepide baganiriye n’abanyarwanda baba muri Suede
By: Eva
3 weeks ago
Views: 92

Itsinda ry’abadepite riyobowe  na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa bagiranye ibiganiro n’abanyarwanda baba muri Suede bigamije kubakangurira kugira uruhare mu iterambere ry’U Rwanda.

The Newtimes  ivuga ko uru ruzinduko rubaye ku butumire bw’abagize inteko nshinga mategeko ya Suede nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye bamwe mu bagize komite y’inteko nshinga mategeko ya Suede n’abashoramari b’iki gihugu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite Donatille  yabwiye abanyarwanda baba muri Suede ko hari ibigaragaza aho u Rwanda rugeze mu kwihutisha iterambere. Ati:

Ntabwo dutekereza cyane gusa, tunakora cyane. Hari ibimenyetso bigaragaza izo mbaraga aho ariho hose mu Rwanda

Yakomeje avuga ko uru ruzinduko rudasobanura gusa umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, runasobanura agaciro u Rwanda ruha abanyarwanda baba hanze yarwo.

Abanyarwanda baba muri Suede mu biganiro n'abadepite b'u Rwanda

Iri tsinda rigizwe na Juliana Kantengwa, Veneranda Nyirahirwa na Jean Marie Vianney Gatabazi bakaba bakiriwe muri ibi biganiro hamwe n’abanyarwand baba muri iki gihugu na Amb. Christine Nkulikiyinka uhagarariye u Rwanda muri Suede.

Biteganijwe ko aba badepite b’U Rwanda bazabonana n’inzego nkuru z’iki gihugu harimo Perezida w’inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite, Urban Ahlin n’abawugize n’izindi nzego nkuru z’ubuyobozi

Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye






Ibitekerezo
Ba uwambere gutanga igitekerezo


Ushaka kwamamaza?

Wihangayika - Tugufitiye igisubizo.